skol
fortebet

Abayapani bakoze agapfukamunwa gafite ubushobozi bwo gusemura indimi

Yanditswe: Wednesday 01, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’ubucuruzi cyo mu Buyapani cyatangaje ko kigiye gushyira ku isoko agapfukamunwa gakoranye ikoranabuhanga gafite ubushobozi bwo kohereza ubutumwa (messages) no gusemura indimi zigera ku munani (8).

Sponsored Ad

Aka gapfukamunwa kahawe izina rya “c-mask” gafite imiterere nk’iy’udupfukamunwa dusanzwe, gafite ubushobozi bwo gukorana na telefone ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanaga hifashishijwe Bluetooh. Gafite ubushobozi bwo gufata amagambo umuntu avuga kakayakuramo ubutumwa bwanditse, gashobora guhagamara, gashobora kandi no kurangurura ijwi ry’umuntu ukambaye.

Umuyobozi w’ikigo Donut Robotics cyakoze kano gapfukamunwa, Taisuke Ono, avuga ko igitekerezo cyo kugakora cyavuye ku kuba imibereho y’abatuye isi yarahindutse kubera icyorezo cya coronavirus.

Agira ati:”Tumaze imyaka myinshi turi gukora amarobo, ubumenyi n’ikoranabuhanga twungutse nibwo turimo kwifashisha mu gukora igikoresho kibasha gukora neza muri sosiyete turimo kubamo.”

Abashakashatsi bo muri Donut Robotics batangiye gukora aka gapfukamunwa nyuma y’uko iki kigo cyari kigiye guhomba kubera coronavirus. Mu gihe coronavirus yatangiraga Donut Robotics yari imaze gutsindira isoko ryo gucuruza amarobo ayobora abagenzi akanakora akazi k’ubusemuzi mu kibuga cy’indege cya Haneda, i Tokyo, mu Buyapani. Gusa icyizere cyo gucuruza ayo marobo cyarayoyotse kubera ingendo zo mu ndege zahagaze.

Donut Robotics iri guteganya gutangira gucuruza utu dupfukamunwa mu Buyapani guhera mu kwezi kwa Nzeri, 2020. Agapfukamunwa kamwe kakazajya kagurishwa amadolari 40 (ibihumbi bisaga 38 by’amafaranga y’u Rwanda).

Taisuke Ono avuga ko bizeye gukura inyungu nyinshi mu isoko abantu batari bazi ko rihari mu mezi ane ashize.

REUTERS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa