skol
fortebet

Abayobozi bakuru ba Kenya barimo na Perezida bagabanyirijwe imishahara

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe imishahara n’ uduhimbazamusyi tw’ abakozi ba Leta ya Kenya rwatangaje uko rwagabanyije imishahara y’ abayobozi bakuru ba Kenya barimo Perezida wa Repubulika n’ abagize inteko ishinga amategeko.
Umuyobozi w’ uru rwego madamu Sarah Serem yatangaje ko ubu buryo bushya bw’ imishahara buzatuma Leta izigama miliyoni 80 z’ amadorali buri mwaka.
Uru rwego rwakuyeho uduhimbazamusyi twahabwaga abayobozi b’ intara n’ abagize inteko ishinga amategeko.
Perezida wa Kenya agiye kujya ahembwa (...)

Perezida wa Kenya agiye kujya ahembwa amadorali y’ Amerika ibihumbi 14 ku kwezi avuye ku madorali ibihumbi 15.

Visi Perezida wa Kenya agiye kujya ahembwa ibihumbi 12 by’ amadorali. BBC dukesha iyi nkuru ntabwo yatangaje umubare w’ amadorali Visi Perezida w’ iki gihugu yahembwaga.

Abaminisitiri bazajya bahembwa amadorali y’ Amerika 9240, Perezida w’ inteko ishinga amategeko azajya ahembwa amadorali y’ Amerika 11000 .

Abayobozi b’ intara bazajya bahembwa kimwe n’ abaminisitiri 9240 by’ amadorali y’ Amerika ku kwezi.

Iyi mishahara mishya izatangira kubahirizwa mu kwezi gutaha kwa munani tariki 8, 2017.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2017 nibwo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu ijambo yagejeje ku banyagihugu yavuze ko imishahara y’ abayobozi bakuru b’ iki gihugu ikwiye kugabanywa.

Icyo gihe Kenyatta yavuze ko imishahara itagabanyijwe bishobora kuzagera uho amafaranga yo guhemba akabura.

Muri uku kwezi kwa Kanama ubwo imishahara mishya izatangira gushyirwa mubikorwa ninabwo iki gihugu gifite amatora y’ umukuru w’ igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa