skol
fortebet

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirigushyira imisoro mishya ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari y’Amerika mu gihe iki gihugu gikomeje gukaza intambara y’ubucuruzi n’Ubushinwa.

Sponsored Ad

Iyi misoro ireba ibicuruzwa bigera hafi ku bihumbi 6, iki kikaba ari cyo cyiciro kinini kurusha ibindi cy’imisoro Amerika ishyiriyeho Ubushinwa kugeza ubu.
Ibikapu byo gutwara mu ntoki, umuceri n’imyenda biri mu bizasoreshwa, ariko ibicuruzwa bimwe na bimwe nk’amasaha ahenze n’intebe ndende byari byitezwe gukorwaho n’iyi misoro byo byakuwe ku rutonde rw’ibicuruzwa birebwa n’iyi misoro.

Mbere, Ubushinwa bwari bwasezeranyije ko buzihimura kuri Amerika niramuka ishyizeho indi misoro.
Byitezwe ko iyi misoro itangira gusoreshwa guhera ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa cyenda, igatangira iri ku gipimo cya 10% igakomeza yongerwa kugera ku gipimo cya 25% guhera mu ntangiriro y’umwaka utaha mu gihe ibi bihugu byombi byaba bidashoboye kumvikana.

Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko iyi misoro ijyanye n’ingamba z’Ubushinwa "zidashyira mu gaciro mu bucuruzi, zirimo amafaranga agenerwa amasosiyete ngo acururize ku giciro cyo hasi n’amategeko asaba ko amasosiyete y’amahanga mu nzego zimwe agira abafatanya-bikorwa bo mu Bushinwa."
Bwana Trump yanaburiye Ubushinwa ko niburamuka bwihimuye, Amerika "ako kanya yahita ikomeza n’imisoro y’icyiciro cya gatatu" - bivuze ko ibindi bicuruzwa biva mu Bushinwa byashyirirwaho imisoro ifite agaciro ka miliyari 267 z’amadolari y’Amerika.

Mu gihe ibyo byaba bibaye - iyo misoro ifite agaciro ka miliyari 267 z’amadolari y’Amerika ikakwa - byaba bimeze nkaho bisobanuye ko ibicuruzwa byose Ubushinwa bwohereza muri Amerika bisoreshwa imisoro mishya.
Kuri uyu wa kabiri, amasoko y’imigabane mu Bushinwa yafunguye ari ku gipimo cyo hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa