skol
fortebet

Arusha inganda nyinshi zarahomye zihindurwa insengero

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Arusha, mu gihugu cya Tanzania inganda zirenga 60% zigaragaje cyane iki gihugu kikimara kubona ubwigenge zarahomye amazu zakoreragamo ahindurwa insengero.
Ibi byatangajwe n’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Arusha Mr Kalisti Lazaro, Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Ukuboza 2016, ubwo Minisitiri w’ Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yasuraga uyu mujyi akafungura ku mugaragaro uruganda rukora ibikoresho bya palasitiki “Plastic Industries Limited”
Meya Lazaro yagaragaje akababaro aterwa n’ ibura ry’ akazi (...)

Sponsored Ad

Arusha, mu gihugu cya Tanzania inganda zirenga 60% zigaragaje cyane iki gihugu kikimara kubona ubwigenge zarahomye amazu zakoreragamo ahindurwa insengero.

Ibi byatangajwe n’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Arusha Mr Kalisti Lazaro, Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Ukuboza 2016, ubwo Minisitiri w’ Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yasuraga uyu mujyi akafungura ku mugaragaro uruganda rukora ibikoresho bya palasitiki “Plastic Industries Limited”

Meya Lazaro yagaragaje akababaro aterwa n’ ibura ry’ akazi mu rubyiruko rwa Tanzania. Iri bura ry’ akazi ngo riterwa n’ uko inganda nyinshi zafunze imiryango, zigahindurwamo insengero. Uretse n’ iki kandi ngo na nkeya zasigaye ntacyo zikora ngo zigabanye umubare w’ abadafite akazi.

Yagize ati “Inganda zacu zose zarapfapfanye, zimwe zahindutse insengero izindi ziratabwa. Bigaragara kandi ko izasigaye nazo zigenda biguru ntege mu bijyanye no guha abaturage akazi”

Nubwo bimeze gutya ariko abadepite Cecilia Pareso na Catherine Magige bakomoka mu ishyaka CHADEMA riri kubutegetsi bashinja njyanama n’ ubuyobozi bw’ umujyi w’ Arusha kutagaragariza abashoramari amahirwe ari muri uyu mujyi.

Urubyiruko rutagira akazi muri iki gihugu cya Tanzania rungana na 14, 9% mu gihe mu baturage bose b’ iki gihugu bagejeje ku myaka yo gukora abangana na 13,7 ari abashomeri. Ntibitandukanye cyane no mu Rwanda kuko mu Rwanda imibare y’ abatagira akazi yazamutse ikagera kuri 13,2% muri 2016, ivuye kuri 4,7% muri 2001.

Umujyi w’ Arusha uherereye mu majyaruguru ya Tanzania ukaba utuwe n’ abaturage bagera ku bihumbi 500. Tanzania yose ituwe na miliyoni zirenga 55 z’ abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa