skol
fortebet

Boeing yemereye Trump gukora Air Force One ku giciro gito

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wa sosiyete ikora indege, Boeing, yahuye na perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bemeranya gukora indege nshya ya Air Force One ku giciro gito nyuma y’uko Trump yinubiye ko igiciro cya mbere gihanitse cyane.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Trump yatangaje abinyujije kuri Twitter ko indege nshya yagenewe umukuru w’igihugu, Air Force One ikabije guhenda ugereranyije n’izayibanjirije.
Icyo gihe Trump yasabye guverinoma kuburizamo amasezerano na Boeing, kuko (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wa sosiyete ikora indege, Boeing, yahuye na perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bemeranya gukora indege nshya ya Air Force One ku giciro gito nyuma y’uko Trump yinubiye ko igiciro cya mbere gihanitse cyane.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Trump yatangaje abinyujije kuri Twitter ko indege nshya yagenewe umukuru w’igihugu, Air Force One ikabije guhenda ugereranyije n’izayibanjirije.

Icyo gihe Trump yasabye guverinoma kuburizamo amasezerano na Boeing, kuko kwishyura miliyari enye z’amadorali kuri iyo ndege byaba ari ugusesagura umutungo wa Leta.

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016 Umuyobozi wa Boeing, Dennis amaze guhura na Trump yabwiye Fox News ati “ Tugiye gukora iyo ndege ku mafaranga ari munsi y’ariya, kandi twiteguye gukorera hamwe ngo bishoboke.”

Umujyanama wa Trump Anthony Scaramucci asanga kugabanya igiciro cya Air Force One ari inyungu ikomeye ku baturage ba USA batanga imisoro.

Donald Trump kandi yatangiye ibiganiro n’umuyobozi wa Lockheed Martin Corp., ikigo gikora indege za gisirikare kugira ngo barebere hamwe uko indege ya F-35 ifatwa nk’iya mbere ihambaye ku Isi nayo yagabanyirizwa igiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa