skol
fortebet

Burundi: Abanyeshuri barenga 350 bataye ishuri kubera inzara

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Abanyeshuri bagera kuri 366 bo muri komine Rugombo mu ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’ u Burundi bamaze guta amashuri kubera inzara.
Abanyeshuri bataye ishuri barimo 316 bo mu mashuri abanza na 50 bigaga mu mashuri yisumbuye.
Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Komine ya Rugombo Martin Niyonkuru yemeje ko aba banyeshuri bataye amashuri.
Yagize ati “Mu gihembwe cya kabiri abana bataye ishuri bagera kuri 366, ni ukuvuga abahungu 128 n’ abakobwa 246. Muri Komine ya Rugombo twari dufite abanyeshuri (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri bagera kuri 366 bo muri komine Rugombo mu ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’ u Burundi bamaze guta amashuri kubera inzara.

Abanyeshuri bataye ishuri barimo 316 bo mu mashuri abanza na 50 bigaga mu mashuri yisumbuye.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Komine ya Rugombo Martin Niyonkuru yemeje ko aba banyeshuri bataye amashuri.

Yagize ati “Mu gihembwe cya kabiri abana bataye ishuri bagera kuri 366, ni ukuvuga abahungu 128 n’ abakobwa 246. Muri Komine ya Rugombo twari dufite abanyeshuri 25 404. Nubwo umubare w’ abataye amashuri ari muto , ntabwo byakagombye kubaho”.

Abanyeshuri basigaye kuri Rukana ya Mbere babwiye Ijwi ry’ Amerika ko hari bagenzi babo bataye amashuri bagahungira inzara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bavuga ko nabo isaha ku isaha bashobora kuva mu ishuri kubera iyi nzara.

Uwitwa Nsengiyumva yagize ati “Abanyeshuri benshi bavuyemo kubw’ inzara kubw’ inzara bahungira muri Congo, ababishoboye mwadufasha… nanjye numva meze nabi birashoboka ko nanjye wakumva ngo nagiye muri Congo”

Maniragaba Emmanuella, umubyeyi wo muri iyi komine yavuze ko izuba ryacanye ryakurikiwe n’ inzara ku buryo abana bajya ku ishuri nta kintu bashyize mu nda.

Ati “Inzara itumereye nabi, izuba ryaratse ibyo twahinze bihinduka umuyonga nta kintu na kimwe dufite abana baragwagwana bajya ku ishuri nta kintu bafite mu nda”

Ibi bitangajwe nyuma y’ aho mu minsi ishize abagororwa bo muri gereza ya Rumonge yigaragambije bakamenagura ibikoresho bavuga ko inzara ibamereye nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa