skol
fortebet

Burundi: Térence Mushano wo mu ishyirahamwe ryigenga yafunzwe amaze kuvugana n’abanyamakuru

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Térence Mushano umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Bujumbura akaba na visi perezida n’umuvugizi w’ishyirahamwe ryigenga AC Génocide-Cirimoso arafunze kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize aho yafatiwe aho akorera amaze kuganira n’abanyamakuru nk’uko umunyamategeko abivuga.

Sponsored Ad

AC Génocide-Cirimoso Bwana Mushano avugira, ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abakorewe jenoside bose mu Burundi.

Ku munsi yafunzweho, hari igikorwa cyo kwibuka ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu kuri kaminuza y’u Burundi, gitegurwa n’ishyirahamwe Zirikana UB-1995.

Abanyamakuru b’ikinyamakuru Iwacu bavuga ko bagiye kureba Bwana Mushano aho akorera ku kibuga cy’indege kugira ngo bagire inkuru irimo impande zombi, gusa babuzwa gukomeza ikiganiro nawe.

Umunyamategeko wa AC Génocide-Cirimoso yabwiye BBC ko Bwana Mushano ibyo aregwa abona nta shingiro bifite kuko nta cyaha yakoze cyangwa yagambiriye gukora mu kuganira n’abanyamakuru.

BBC yagerageje kuvugana na polisi y’u Burundi ariko ntibyakunze.

Alain Majesté Barenga umunyamakuru wa Iwacu yabwiye BBC ko we na bagenzi be babiri n’umushoferi, bagiye kureba Térence Mushano ari we ubabwiye ngo bamusange aho akorera.

Bwana Barenga ati: "Nk’uko duhora dukora ibyo kwibuka ababuze ababo, baba Abahutu baba Abatutsi mu mashyirahamwe bahuriramo, twashakaga rero no kumva uruhande rwa AC Genocide Cirimoso ku nkuru yari ihari ya Zirikana UB-1995.

"Umuvugizi wayo Térence Mushano atubwira ko twamusanga ku kazi tukavugana, si ubwa mbere umuntu yari aduhamagaye ngo tumusange ku kazi kiwe aduhe ikiganiro kugira ngo ntate umwanya".

Térence Mushano w’ikigero cy’imyaka 60 nk’uko bivugwa n’umunyamategeko w’ishyirahamwe abereye umuvugizi, yahoze akuriye sendika y’abakozi ba SOBUGEA (Societe Burundaise de Gestion Aeroportuaire), azwi mu bikorwa by’amasendika mu Burundi.

Bwana Barenga avuga ko binjiye ku kibuga cy’indege beretse abashinzwe umutekano ibikoresho bafite, ibibaranga n’ibyo bagiye gukora, bakabareka bagakinjira.

Avuga ko aho bari mu busitani bw’ikibuga cy’indege hafi y’aho imodoka zihagarara, bamaze kubaza Bwana Mushano ikibazo cya mbere ari gusubiza, haje umupolisi akabahagarika.

Ati: "Twafunze ibikoresho byacu ariko ntiyaturekura, atubwira ko tuguma aho. Haje abantu bambaye sivile batubaza abo turibo, turivuga tubaha ibyangombwa byacu barabigumana".

Uyu munyamakuru avuga ko bamaze amasaha arenga atatu bashyizwe ahantu hamwe n’uwo baje kuganira, "mbere y’uko haza OPJ (Officier de Police Judiciaire) kutubaza".

Nyuma yo kubabaza icyabazanye umwe umwe, Bwana Barenga avuga ko babwiye abanyamakuru ko babarekuye bazabahamaraga nibakenerwa, ariko Bwana Mushano we afungwa.

Avuga ko amashusho bari bamaze gufata Bwana Mushano bategetswe kuyasiba.

Guhungabanya umutekano w’abanyagihugu

Alain Majesté Barenga avuga ko bakibahagarika bababwiye ko bavogereye ikibuga cy’indege, we avuga ko binjiye byemewe n’amategeko kandi atari ubwa mbere abanyamakuru baje ku kibuga cy’indege gushaka amakuru.

Umunyamategeko Remy Kururu wa AC Génocide-Cirimoso yabwiye BBC ko umuvugizi w’iri shyirahamwe Térence Mushano ejo kuwa mbere yari ategereje kumvirizwa no kubwirwa ibyo aregwa ariko bitabayeho.

Ati: "Mbere bamushinje guhungabanya umutekano w’abanyagihugu, ariko nyuma ababajije ibyo aregwa bamubwira ko yakomeza akiregura kuri ibyo. Kugeza ubu ntakindi turamenya bamushinja".

BBC yagerageje kumva uruhande rwa polisi ariko ntacyo basubije kugeza ubu.

Bwana Kururu avuga ko kurega Terence Mushano guhungabanya umutekano nta shingiro bifite "kuko ntiyari mu muhanda, yari kukazi, mu busitani bw’ikibuga cy’indege".

Ati: "Niwe wabahamagaye aho akorera, abanyamakuru binjiye mu kibuga cy’indege bafite ibikoresho n’ibibaranga barabareka ngo bamusange, niyo mpamvu nabo baje kubarekura kuko babonaga nta cyaha bari gukora.

"[Mushano]… yari yambaye imyenda y’akazi, akaba yaratanze ikiganiro ari ku kazi, niyo byakwitwa ikosa ryo mu kazi, naryo ntirihanirwa muri police rihanirwa mu kazi".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa