skol
fortebet

Depite Bobi Wine yagaragaje ko Perezida Museveni kuri ruswa atari shyashya

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Robert Kyagulanyi, umudepite w’ umuhanzi muri Uganda yavuze ko Perezida Museveni nta bushake afite bwo kurandura ingeso ya ruswa.

Sponsored Ad

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukuboza Perezida Museveni yatangije icyumweru cyo kurwanya ruswa akavuga ko imitungo y’ abakekwaho ruswa igiye kujya ifatirwa.

Depite Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko Museveni nta bushobozi afite bwo kurandura ruswa kuko uburyo bw’ imiyoborere akuriye byamunzwe nayo.
Bobi Wine ati “Kubera sisiteme y’ imiyoborere yamunzwe na ruswa ibitaro nta miti, amashuri yarangiritse, ibura ry’ akazi ririmo kwiyongera. Nta buryo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange dufite”

Yakomeje avuga ko Museveni ahora asa n’ uwirasa mu kirenge kubera guha imyanya y’ ubuyobozi abantu barya ruswa aho gukorera abaturage.

Depite Bobi Wine yagaragaje ko amasezerano Museveni atanga yo kurwanya ruswa ari baringa.

Yagize ati “Uyu munsi Perezida Museveni arabwira abaturage ngo bamutege amatwi ababwira ingamba nshya zo kurwanya ruswa. Mbega imikino! Nyuma y’ imyaka 32 atanga amasezerano ya baringa aracyatanga andi. Ni gute twarambiriza ku muntu urema ibibazo byo gukemura”

Yongeyeho ati “Ni gute umugabo uyoboye abaryi ba ruswa akemura ibibazo bya ruswa? Ni gute umugabo ushinjwa ku mu cyumweru gishize yarakiriye ruswa $500 000 agira icyo avuga kuri ruswa”

Uyu mudepite utavugarumwe n’ ubutegetsi yakomeje avuga ko Perezida Museveni ubwe nawe arya ruswa ruswa ndetse ko yatanze ruswa ngo atorwe. ‘

Yavuze ko Perezida Museveni afata umutungo w’ igihugu nk’ ikofi ye n’ umutungo kamere w’ igihugu akawukoresha nk’ aho ari uwe bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa