skol
fortebet

Fagitire umugore wa Trump yishyuye hoteli yo mu Misiri yakangaranyije abantu

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Ijoro rimwe Melania Trump yaraye mu Misiri yishyuye ibihumbi 95 by’ amadorari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyoni 80 mu mafaranga y’ u Rwanda nk’ uko byagaragaye muri raporo y’ ayo Amerika yasohoye.

Sponsored Ad

Umugore wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika n’ abari bamuherekeje baraye muri hoteli yo mu murwa mukuru Cairo yitwa Semiramis Intercontinental Cairo. Muri iyi hoteli icumba giciriritse ni amadorali 119 ku ijoro rimwe. Icyumba kigenewe abaperezida ni amadorali 699 habariwemo n’ umusoro w’ amadorali 156,50 nk’ uko bigaragara ku rubuga rw’ iyi hoteli.

Muri 2017 , Ikinyamakuru Fox news cyakoze icyegeranyo kigaragaza ko Melania Trump ariwe mugore wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ukoresha amafaranga make mu mateka y’ abagore b’ abaperezida ba Amerika babayeho. Gusa ibyo Melania Trump yakoreye mu Misiri byerekanye ibitandukanye n’ ibyari byatangajwe n’ icyo cyegeranyo cya Foxnews.

Mu by’ ukuri yakoresheje aruta ayo umugabo we , Perezida Donald Trump yakoresheje muri Nyakanga 2018, ubwo yasuraga igihugu cya Écosse yishyuye amayero 69 000.

Mu ntangiriro z’ ukwezi kwa 10 nibwo Melania Trump yasuye umugabane wa Afurika. Icyo gihe yasuye ibihugu : Kenya, Malawi, Égypte na Ghana.

Kwishyura iyi hoteli y’ inyenyeri 5 iherereye mu murwa mukuru Cairo byakozwe tariki 30 Nzeli, icyumweru cyose mbere y’ uko Melania Trump agera mu Misiri tariki 6 Ukwakira nk’ uko byatangajwe na Afrikmag.

Ibitekerezo

  • iyaba mwaguraga nurupfu byarisawa ariko ntirugurirwa ntiruhongerwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa