skol
fortebet

Francois Kanimba wayoboye Bank Nkuru y’u Rwanda yahawe akazi gashya muri ECCAS

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Francois Kanimba izina ryamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Banki Nkuru y’u Rwanda ubu yagizwe Komiseri w’Ubukungu, Ubucuruzi n’Ifaranga mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, ECCAS.

Sponsored Ad

Francois Kanimba ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu by’ubukungu nkuko yabigaragaje ayobora Banki Nkuru y’u Rwanda nyuma akaza kugirwa Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

ECCAS ni umuryango washinzwe mu 1983 ndetse ukaba ari umuryango umwe muyihuza uturere yemewe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe , muri iyi minsi ukaba uri mu mavugurura aho uyu muryango uri mu mugambi wo gukora ubucuruzi bwisanzuye (free trade) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu binyamuryango byayo.

Umuryango wa ECCAS ufite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kwa Afurika yo Hagati.

ECCAS igizwe n’ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda rwari rwarawikuyemo mu 2007 ariko rukaza gusubiramo mu 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa