skol
fortebet

Igiciro cy’umugati kiri hejuru cyane kigiye gutuma Perezida yeguzwa

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Muri Sudani y’Amajyaruguru, abaturage bakajije imyigaragambyo basaba Perezida uriho Omar Al- Bashir kwegura kubera ibiciro bihanitse bikomeje kwiyongera ku kiribwa cy’umugati .

Sponsored Ad

Iyi myigaragambyo igiye kumara hafi ibyumweru bibiri,abaturage bifuza ko igiciro cy’umugati cyagabanuka cyangwa ubutegetsi buriho bukegura kuko babona nabyo biri mubigaragaza integer nke z’ubuyobozi kuba badashoboye gukemura ibibazo by’iyongezwa ry’ibiciro.

Ikinyamakuru lemonade.fr kivuga ko muri iyi myigaragambyo hamaze kugwamo abaturage basaga 20 kandi ko igiciro cy’umugati cyikubye inshuro eshatu mu minsi mike ishize, aho cyavuye kuri livre 1 kugera kuri 3, amafranga akoreshwa muri icyi gihugu.

Urebye neza iyi si impamvu nyiri zina kuko byose byatangiye kuzamba kuva aho ubukungu bwiki gihugu buguye bityo ibiciro muri rusange birazamuka kugeza kuri 70%. Ubukungu bwa Sudani bwaguye kuva aho itakarije igice cy’ubutaka bwacyo bwabaye igihugu cyigenga ( Sudani y Epfo) cyari gikungahaye kuri peteroli.

Kuri ibi hiyongeraho n’ibihano mu rwego rw’ubukungu iki gihugu cyafatiwe kubera imiyoborere bivugwa itari myiza, ihohotera ry’ikiremwamuntu, ibyaha by’intambara no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Igiciro cyabaye imbarutso y’ibibazo byose by’ubukungu bimaze igihe byaribasiye iki gihugu. Imyigaragambyo imaze gufata indi ntera uko bwije uko bukeye, ndetse ikibazo kikaba kimaze guhindurwa politiki kugeza ubwo bimaze kurenga ubutegetsi kuko abigaragambya babikorera mu migi myinshi y’iki gihugu, mu murwa mukuru Khartoom abigaragambya bakaba bagera no ku ngoro y’umukuru w’igihugu akoreramo.

Polisi mu buryo bwo guhosha iryiyongera ry’imigaragambyo, irikwifashisha ibyuka biryani mu maso n’amasasu yanyayo ariko ibi byose abaturage ntibabyikoza. Perezida Omar Al- Bashir, aherutse kuganira n’abashinzwe umutekano ababwira ko bagomba kudakoresha imbaraga z’umurengera bahangana n’abaturage.

Nyuma y’uko bigaragaye ko ubukungu bwa Sudani bukomeje kurindimukaka ahubwo ibiciro ku bicuruzwa bigakomeza kuzamuka umunsi ku w’undi, Abaturage ntibabyumva neza kuko bakeka ko byose biterwa n’imiyoborere mibi iriho.

Mu gihe iki kibazo cy’igiciro ku mugati cyaba gikomeje kwiyongera, bishobora gutuma ubutegetsi bwa Perezida Omar Al- Bashir buhirikwa n’ubwo bisanzwe bimenyerewe ko gufata igihugu bisaba imbaraga za gisrikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa