skol
fortebet

Ikiraro kizahuza Kinshasa na Brazzaville kizatwara miliyoni 550 z’ amadorali

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’aba Repubulika ya Kongo (Brazzaville) bashyize umukono ku masezerano yo kubaka iteme rihuza imirwa mikuru ya Kinshasa na Brazzaville y’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Kinshasa na Brazzaville ariyo mirwa ibiri yegeranye cyane kurusha iyindi ku isi. Itandukanyijwe n’uruzi rwa Kongo, hakaba hari intera ya kilometero 8 hagati yayo.

Abatuye iyi mijyi kugira ngo bagendererane bifashisha ubwato bwa moteri nabwo bukunze kuba bushaje n’ indege igenda kabiri mu cyumweru ikoresha iminota 5.

Igitangazamakuru Bloomberg cyatangaje ko umushinga wo kubaka iri teme rihuza imijyi yombi - Kinshasa na Brazzaville biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 550 z’amadolari y’Amerika.
Jean-Jacques Bouya, Minisitiri w’igenamigambi ry’imishinga yo mu kirere wa Repubulika ya Kongo, avuga ko iryo teme rizaba rifite uburebure bwa metero 1575.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa