skol
fortebet

Ikiyaga gifatiye runini miliyoni zikubye inshuro eshatu abatuye u Rwanda kigiye gukama

Yanditswe: Thursday 01, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari aratabariza ikiyaga cya Tchad kiri hafi gukama kandi gifatiye runini abaturage bagera kuri miliyoni 40 mu gihe u Rwanda rutuwe n’ abaturage barenga miliyoni 11.
Mu nama y’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku bumenyi n’ umuco UNESCO Perezida Buhari yavuze ko iki kiyaga cya Tchad nigikama Isi izabibazwa.
Kuri uyu wa 28 Gashyantare iyi nama yahuje intumwa zaturutse mu bihugu 30 byo mu karere iki kiyaga giherereyemo yasojwe hafatwa imyanzuro igamije (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari aratabariza ikiyaga cya Tchad kiri hafi gukama kandi gifatiye runini abaturage bagera kuri miliyoni 40 mu gihe u Rwanda rutuwe n’ abaturage barenga miliyoni 11.

Mu nama y’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku bumenyi n’ umuco UNESCO Perezida Buhari yavuze ko iki kiyaga cya Tchad nigikama Isi izabibazwa.

Kuri uyu wa 28 Gashyantare iyi nama yahuje intumwa zaturutse mu bihugu 30 byo mu karere iki kiyaga giherereyemo yasojwe hafatwa imyanzuro igamije gutuma iki kiyaga kibungwabungwa ku buryo amazi agarukamo.

Ikiyaga cya Cadi giherereye mu butayu bwa Sahara, kigeze kuba mu biyaga binini ku mugabane wa Afurika gusa ubwo giheruka gupimwa ubuso muri 2005 bwagaragaraje ko iki kiyaga gisigaranye ubuso bwa kilometero kare 1350.

Iki kiri mu biyaga bifite ubujyakuzimu bugufi cyane dore ko impuzandengo y’ ubujyakuzimu bwacyo ari metero 1 na santimetero 50. Gifite uburebure bwa kilometero 650 n’ umubyimba(volume) ya kilometero cube 72.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa