skol
fortebet

Impunzi z’ Abarundi zari zimaze ibyumweru bitatu zishonje zongeye kugaburirwa

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2017

Sponsored Ad

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zari zimaze igihe zitotombera kutabona ibiribwa, kuri uyu wa Gatandatu zagejejweho ibiribwa n’ ishamyi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR.
Ibyo biribwa byiganjemo ifu, amashaza n’amavuta byahawe impunzi z’Abarundi zigera ku 1,372 zari zitarahabwa ibiribwa kubera intambara yari mu karere ka Fizi.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yavuze ko byari ibyishimo byinshi kuri izi mpunzi (...)

Sponsored Ad

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zari zimaze igihe zitotombera kutabona ibiribwa, kuri uyu wa Gatandatu zagejejweho ibiribwa n’ ishamyi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR.

Ibyo biribwa byiganjemo ifu, amashaza n’amavuta byahawe impunzi z’Abarundi zigera ku 1,372 zari zitarahabwa ibiribwa kubera intambara yari mu karere ka Fizi.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yavuze ko byari ibyishimo byinshi kuri izi mpunzi z’Abarundi zari zimaze igihe cy’ibyumweru bitatu zishonje ubwo zabonaga amakamyo abiri yari yikoreye ibiribwa yinjira mu nkambi yo mu Lusenda.

Umuyobozi w’inkambi yo mu Lusenda Emmanuel Ntirampeba agaragaza ko ikibazo cyo kubura ibiribwa kuri iyi miryango y’impunzi z’Abarundi akuriye cyatewe n’intambara yari yavutse mu karere ka Fizi tariki ya 24 y’ukwezi kwa cyenda aho iyo ntambara yafunze amayira bityo bituma abakozi bashinzwe gutanga ibiribwa babura inzira yo kugera mu Lusenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa