skol
fortebet

Kenya: Raila Odinga yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yagiye hanze ari gutegura ifi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunyapolitike ukomeye muri Kenya,Raila Odinga ufatwa na bamwe ko ari perezida w’iki gihugu,yagaragaye ari gutunganya ifi yo guteka bitangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Odinga wahoze ari minisitiri w’intebe wa Kenya yashyize hanze iyi foto ku cyumweru ari gutegura ifi kugira ngo bayiteke aho yayiharuragaho amagaragamba.

Odinga yafotowe iyi foto kuri iki cyumweru taliki ya 19 Mutarama 2020 ari kumwe n’umugore we,Ida Odinga ndetse n’abandi bantu.

Odinga yari afite icyuma afashe umurizo w’iyi fi ari kuyikuraho amagaragamba ngo bayiteke gusa yatangaje ko ngo yarimo kwigisha uyu mugore we uko bateka ifi.

Yagize ati “Ida yakekaga ko yarimo kunyigisha ariko ninjye wamwigishaga.Icyumweru cyiza ku bakunzi ba Odinga.”

Abanya Kenya benshi bishimiye kubona uyu mugabo uzwi cyane ategura ifi bamusaba ko yazabatumira bagasangira kuri iyi fi yatetse.

Kuri Noheli ya 2019,uyu muyobozi wa Orange Democratic Movement (ODM) yaciye ibintu nanone kubera ifoto yashyize hanze ari gutegurira umuryango we ibyokurya bya mu gitondo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa