skol
fortebet

U Rwanda rurarega Kenya kunyereza imisoro yarwo ituruka mu itumanaho rya terefoni

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Mr Francis Wangusi, uhagarariye Urwego rw’itumanaho muri Kenya
Urwego rw’itumanaho rwa Kenya rwatangaje ko u Rwanda ruvuga ko rwahombye imisoro myinshi ituruka ku itumanaho rihamagara imirongo yo muri Kenya. Ibi bikaba ari ibyapanzwe bizwi neza kuko uburyo bikorwa bushingiye ku ikoranabuhanga rya sosiyete ya Telecom.
Amakuru dukesha The EastAfrican, Urwego rw’itumanaho muri Kenya ruvuga ko u Rwanda rubashinja gukoresha imirongo ya terefoni itanditswe (not registered) bikaba bituma u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Mr Francis Wangusi, uhagarariye Urwego rw’itumanaho muri Kenya

Urwego rw’itumanaho rwa Kenya rwatangaje ko u Rwanda ruvuga ko rwahombye imisoro myinshi ituruka ku itumanaho rihamagara imirongo yo muri Kenya. Ibi bikaba ari ibyapanzwe bizwi neza kuko uburyo bikorwa bushingiye ku ikoranabuhanga rya sosiyete ya Telecom.

Amakuru dukesha The EastAfrican, Urwego rw’itumanaho muri Kenya ruvuga ko u Rwanda rubashinja gukoresha imirongo ya terefoni itanditswe (not registered) bikaba bituma u Rwanda rutinjiza imisoro igihe uri mu Rwanda ahamagaye iyo mirongo itanditswe cyangwa se yohereje ubutumwa bugugfi. Ariko kandi ngo u Rwanda rwitwaza igihombo rugira nyamara impamvu nyamukuru ari uko sosiyete ya Telecom yabikoze ibishaka kugira ngo ibashe gutata cyangwa gukurura makuru atandukanye.

Umuyobozi w’Urwego rw’Itumanaho muri Kenya (The Communication Authority of Kenya_CA), Francis Wangusi, yemeje aya makuru avuga ko u Rwanda rwakomeje kwinubira igihombo giterwa n’uko bamwe mu bakoresha itumanaho rya terefoni muri Kenya bafite uburyo buzwi nka “SIM boxes” bifashisha bigatuma bahamagara imiringo yo hanze ariko bigasa naho bahamagaye imirongo y’imbere mu gihugu, bityo imisoro ikaguma muri Kenya gusa.

Iyi tekinoroji ya SIM box ikorwa mu buryo butemewe n’amategeko aho uhamagara ashobora guhamagara imirongo yo hanze y’igihugu ahamagariyemo kandi hagakoreshwa amafaranga (unites) amwe n’uko yahamagara uwo bari mu gihugu kimwe.

Wangusi avuga ko hari sisiteme ya DMS ishobora kugenzura ubwo buryo bwa SIM box bufatwa nko kwiba.

Wangusi kandi yanenze abakoresha terefoni muri ubwo buryo ndetse abasaba kubireka.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya (KHRC) nawo wasabye Abanyakenya kureka gukoresha SIM box ahubwo bakajya muri tekinoroji ya DMS nk’abandi bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa