skol
fortebet

Leta ya Uganda yahagaritse gutanga ibiribwa ku batishoboye muri ibi bihe bya Coronavirus kubera ibura ry’ibishyimbo

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Kubera gahunda ya Guma mu Rugo yahungabanyije ubuzima bw’abaturage batari bake, Leta ya Uganda yanzuye ko igiye kuba ihagaritse gutanga ibiribwa kubatishoboye mu mujyi wa Kampala kubera ko ibishyimbo byabaye bike.

Sponsored Ad

Iki cyemezo gifashwe mu gihe abatuye muri diviziyo eshanu zigize Umujyi wa Kampala ndetse no mu nkenegero zawo bari baherutse gutangaza ko ibiribwa byatinze kubageraho.

Ni gahunda Leta yari yavuze ko abantu miliyoni n’igice bazagerwaho n’ibyo kurya kuko ibikorwa byabo bisanzwe bibatunze bayahagaze hirindwa Coronavirus.

Umuyobozi mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) ari na we uhagararaiye gahunda y’itwangwa ry’ibiryo, Col Felix Abucha, yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko

Ibura ry’ibishyimbo ryatumye gahunda yo gutanga ibyo kurya ku baturage batishoboye ibaye ihagaze by’agateganyo.

Ibi ngo ahanini byatewe no kuba uwagemuraga ibishyimbo bihabwa abaturage (Kompanyi ya Aponye) yagemuraga ibitari byiza. Kuri ubu ngo Leta ya Uganda ikaba yabonye umusimbura n’ubwo batamutangaje. Col. Abucha ati:

Twari twatangiye neza dutanga ibyo kurya muri Kawempe, gusa twagize ikibazo cyo gutinda kubona ibishyimbo. Buri munsi azana toni enye z’ibishyimbo, iyo tubitanze muri diviziyo uko ari eshanu bihita bishira.

Ubu twahagaze ariko ibishyimbo nibiza, tuzongera dusubukure.

Uyu musirikare avuga ko iyi gahunda izagera ku bo igenewe batuye Kampala. Kugeza ubu ibiryo ntibiratwangwa muri Mukono, Entebbe, Wakiso na Kira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa