skol
fortebet

Mozambique yatahuye abakozi ba Leta ibihumbi 30 bahembwaga badakora

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Leta ya Mozambique itangaza ko yatahuye abakozi ba baringa barenga ibihumbi 30 yahembaga nk’abakozi bayo. Bahembye arenga miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika

Sponsored Ad

Carmelita Namashulua, minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo w’iki gihugu, yavuze ko bamwe bahemberwaga akazi batakoze, naho abandi bakaba barapfuye cyangwa ari baringa cyangwa barahimbwe.

Madamu Namashulua yavuze ko ubwo buriganya bwahombeje leta arenga miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2017.

Madamu Namashulua yavuze ko leta y’iki gihugu - kimwe mu bicyennye cyane kurusha ibindi ku isi - yemera ko ikibazo cya ruswa kikiri ikibazo kiyikomereye.
Mozambique iza ku mwanya wa 153 mu bihugu 180 byo ku isi, mu cyegeranyo giheruka kijyanye na ruswa cy’umuryango Transparency International.

Madamu Namashulua yavuze ko ibindi bibazo bikomeye byugarije iki gihugu birimo itonesha, icyenewabo, guca amafaranga abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko mbere yo kubaha akazi mu nzego za leta ndetse no gukoresha ibyangombwa mpimbano.

Umunyamakuru wa BBC Jose Tembe uri mu murwa mukuru Maputo, avuga ko leta yakoresheje uburyo bwo gusaba abakozi bayo kwigaragaza ko bariho, bisobanuye ko abakozi basabwe kwigaragaza bo ubwabo ku biro runaka ngo berekane ko koko bakiriho ari bazima.

Uyu munyamakuru wa BBC avuga ko nyuma y’iryo genzura, abatarashoboye kwigaragaza batongeye guhabwa imishahara yabo.

Iri genzura ryakozwe mu gihe cy’imyaka ibiri, rwakorewe ku bakozi ibihumbi 348.
Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Mozambique yatangaje ingamba zo kugerageza gukoresha mu rugero imari ya leta, cyane cyane amafaranga ahembwa abakozi bayo biharira 55% by’imisoro yose, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa