skol
fortebet

Mu bujurire: Pascal Simbikangwa yongeye gukatirwa imyaka 25

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa, rwaraye rushimangiye igifungo cy’imyaka 25 ku munyarwanda Pascal Simbikangwa nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994.
Mu 2014 nibwo Simbikangwa wahoze mu ngabo zarindaga umukuru w’igihugu (Habyarimana),anakora mu rwego rw’ubutasi, yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 n’urukiko rw’ i Paris, ariko aza kujuririra iki gihano.
Yatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ubujurire tariki ya 25 Ukwakira 2016,maze ku wa 1 Ukuboza (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa, rwaraye rushimangiye igifungo cy’imyaka 25 ku munyarwanda Pascal Simbikangwa nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994.

Mu 2014 nibwo Simbikangwa wahoze mu ngabo zarindaga umukuru w’igihugu (Habyarimana),anakora mu rwego rw’ubutasi, yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 n’urukiko rw’ i Paris, ariko aza kujuririra iki gihano.

Yatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ubujurire tariki ya 25 Ukwakira 2016,maze ku wa 1 Ukuboza Ubushinjacyaha muri uru rukiko rumusabira gufungwa imyaka 25, buvuga ko butanyuranya n’icyemezo cy’urukiko rusesa imanza kandi ari rwo rukuru muri iki gihugu.

Ubu busabe bwashimangiwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza, rumuhamije ibi byaha.

Pascal Simbikangwa ashinjwa kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali no gutanga intwaro n’amabwiriza ku Nterahamwe.

Simbikangwa we yahakanaga ibyo aregwa, ashimangira ko ari umwere.

Uyu mugabo wafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008, yaburanaga ari mu kagare k’abafite ubumuga bitewe n’impanuka yakoze mu 1986.

Izindi manza zabereye mu Bufaransa ni urwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe igifungo cya burundu muri Nyakanga uyu mwaka.

Simbikangwa yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa imyaka 25

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa