skol
fortebet

Muri EAC hagiye kubakwa uruganda rukora imodoka

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu muryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba EAC hagiye kubakwa uruganda rukora imodoka.
Uru ruganda ruzubakwa n’uyu umuryango kubufatanye n’ igihugu cy’ Ubuyapani. Igihugu cy’u Buyapani ni igihugu kizwiho gukora nyinshi mu modoka zikoreshwa henshi mu isi, nyinshi murizo ni izikorwa n’ uruganda TOYOTA. TOYOTA nirwo ruganda rwa mbere ku isi rugakurikirwa na Volkswagen na Daimler.
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Abayapani cy’ubufatanye mpuzamahanga (JICA) muri Tanzania, Kuniaki Amatsu, (...)

Sponsored Ad

Mu muryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba EAC hagiye kubakwa uruganda rukora imodoka.

Uru ruganda ruzubakwa n’uyu umuryango kubufatanye n’ igihugu cy’ Ubuyapani. Igihugu cy’u Buyapani ni igihugu kizwiho gukora nyinshi mu modoka zikoreshwa henshi mu isi, nyinshi murizo ni izikorwa n’ uruganda TOYOTA. TOYOTA nirwo ruganda rwa mbere ku isi rugakurikirwa na Volkswagen na Daimler.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Abayapani cy’ubufatanye mpuzamahanga (JICA) muri Tanzania, Kuniaki Amatsu, yemeje ubushake bw’igihugu cye mu gufasha EAC mu bijyanye no kubaka uruganda rukora imodoka.

Bwana Amatsu wasuye ubunyamabanga bwa EAC I Arusha kuri uyu wa Kane ushize, ashimangira ko u Buyapani bwiteguye gukomeza ubufatanye bwa hafi n’ibihugu 6 bigize EAC binyuze muri JICA.

Ku rundi ruhande, inyigo y’uko urwo ruganda rwatangizwa muri Tanzania no mu bindi bihugu bigize EAC igeze ku musozo, hitegurwa guha ubushobozi EAC bwo kujya yikorera imodoka nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa EAC wungirije, Christophe
Bazivamo wasabye ko inyigo yakwihutishwa ku buryo raporo yayo ya nyuma izaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC iteganyijwe muri Mata 2017.
Nta gihindutse uru ruganda ruzubakwa mu gihugu cya Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa