skol
fortebet

Museveni yatashye ikiraro kirekire cyubatse hejuru y’uruzi rwa Nil cyatwaye akayabo ka Miliyari 41 kitemerewe gucaho Moto n’amagare[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaraye atashye ku mugaragaro ikiraro cy’akataraboneka cyubatse ku ruzi rwa Nil, mu gace ka Jinja.

Sponsored Ad

Iki kiraro cyubatswe na Leta ya Uganda ku bufatanye n’ishami ry’Ubuyapani rishinzwe ubufatanye mpuzamahanga, cyuzuye gitwaye angana na miliyari 41 z’amashiringi ya Uganda, kikaba gifite uburambe bw’imyaka byibura 120.

Perezida Museveni avuga ko kuba Uganda yashoboye kuzuza ikiraro nk’iki bigaragaza uruhare n’imbaraga za NRM(Ishyaka rye) mu iterambere ry’igihugu cya Uganda.

Ati”Iki gikorwa cyerekana ubufasha n’ingufu za guverinoma iyobowe na NRM mu iterambere. Byerekana nanone ubufatanye bukomeye buri hagati ya Leta y’Ubuyapani n’iya Uganda.”

Bitewe n’amabengeza iki kiraro giteye by’umwihariko nijoro, Museveni yategetse ko nta mumotari cyangwa umunyonzi wemerewe gukoresha iki kiraro, cyikaba cyemerewe gukoreshwa gusa n’amamodoka ndetse n’abanyaaguru gusa.

Ati”Iki kiraro gishya n’icy’amamodoka n’abanyamaguru gusa. Aba Boda boda n’abagenda ku magare ntibagomba kugikoresha. Bajye bakoresha ikiraro gishaje.”

Museveni uvuga ko iyi ari intangiriro y’imishinga ikomeye muri Uganda, yatangaje ko mu gihe cya vuba hazamurikwa indi mishinga mishya irimo ingomero z’amashanyarazi.

Perezida Yoweri Museveni yashimiye abagize uruhare bose mu iyubakwa ry’iki kiraro, harimo abafundi n’abasinye amasezerano yo ku cyubaka bose. Avuga ko icyamushimishije kurushaho ari uko yabwiwe ko 67% by’abacyubatse ari abanya-Uganda.

Iki kiraro cyubatse hejuru y’uruzi rwa Nil rurerure muri Afurika cyuzuye mu gihe cy’amezi 48, ni ukuvuga mu myaka ine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa