skol
fortebet

NASA yerekanye gahunda yo kugeza umugore wa mbere ku kwezi bitarenze 2024

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’iby’isanzure cya Amerika, NASA, cyatangaje mu buryo bwemewe umugambi wacyo uzasaba miliyari $28 wo gusubira ku kwezi bitarenze mu 2024.

Sponsored Ad

Kimwe mu biri muri uwo mugambi wiswe Artemis, ni uko hazoherezwa umugore n’umugabo ku buso bw’ukwezi, nibwo bwa mbere abantu bazaba bongeye gukandagira ku kwezi kuva mu 1972.

Gusa gahunda ya NASA izashoboka ari uko Inteko ishingamategeko ya Amerika yemeje kurekura ingengo y’imari ingana na miliyari $3.2 yo kubaka ibikoresho byo kururuka.

Abahanga mu by’isanzure bazagenda mu cyogajuru kimeze nka Apollo bise Orion cyizahagurukira ku gikoresho kirasa (rocket) ibigendajuru bigahaguruka bise SLS.

Kuwa mbere nimugoroba (ku masaha ya US) Jim Bridenstine ukuriye NASA yagize ati: "Izo miliyari $28 zikubiyemo agaciro kose k’umushinga w’imyaka ine wa Artemis wo kururuka ku kwezi. Ibyo ni ugushora imari muri SLS, Orion, uburyo bwo kururutsa abantu hamwe n’imyambaro yo mu isanzure - byose biri muri uwo mugambi."

Gusa yasobanuye ati: "Ingengo y’imari ubu iri imbere y’inteko na sena irimo miliyari $3.2 ya 2021 yo kubaka uburyo bwo kururutsa abantu. Biracyenewe cyane ko tubona izo miliyari $3.2".

Inteko ishinga amategeko ya Amerika yamaze kwemeza umushinga w’itegeko ryemera gutanga miliyoni $600 zo kubaka ikigendajuru kizagwa ku kwezi. Ariko NASA izakenera andi menshi yo kubaka ibikenewe byose.

Bwana Jim Bridenstine yongeyeho ati: "Ndashaka kumvikana neza, turashimira cyane Inteko ko, mu buryo bushyigikiwe n’impande zombi, bemeje iyo ngengo y’imari ya miliyoni $600 yo kubaka uburyo bwo kururutsa abantu. Ni ukuri kandi ko turi gusaba yose hamwe miliyari $3.2."

Mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize nibwo Bwana Bridenstine yavuze bwa mbere ko umugore wa mbere mu bahanga mu by’isanzure azakandagira ku kwezi bitarenze 2024, aho yavuze ko bivuze ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abahanga mu by’isanzure bahari ubu.

Mu kiganiro yahaye CNN icyo gihe, hari abagore 12 muri iryo tsinda. Kuva ubwo hamaze kwiyongeraho abandi bagore batanu mu itsinda ry’aba bahanga mu kugenda mu isanzure ba NASA barangije amasomo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abajijwe igihe hazamenyekanira itsinda ry’abazajya mu butumwa bwa Artemis, uyu ukuriye NASA yavuze ko yizeye ko azahitamo iryo tsinda nibura imyaka ibiri mbere y’ubutumwa.

Gusa agira ati: "Nibaza ko ari byiza ko dutangira gushaka abazaba bagize iryo tsinda kare... mbere na mbere kuko byafashe kubera abandi urugero rwiza."

Inyandiko ya NASA irerekana icyiciro cya mbere cy’uyu mugambi, kirimo igerageza rya mbere ritarimo abantu ku kwezi - ryiswe Artemis-1 - rizaba mu mpera za 2021.

NASA ivuga ko iki cyiciro cya mbere kizamara igihe cy’ukwezi bagerageza uburyo bwose bw’imikorere y’ikigendajuru no kururutsa abantu. Hazabaho na Artemis-2 nayo y’igerageza.

Artemis-3 niyo izaba ubutumwa bwa mbere bujyanye abantu ku buso bw’ukwezi nyuma y’imyaka 48 ishize Apollo 17 ibikoze.

Mu bantu 12 babashije kugera ku butaka bwo ku kwezi kugeza ubu bose ni abagabo.

NASA ivuga ko yahaye miliyoni $967 kompanyi nyinshi ngo zikore ku ishusho (design) y’ikintu kibasha kugenda kizatwara abantu nibagera ku kwezi.

Nyuma muri iyi myaka 10 iri imbere NASA irateganya gushyira ku kwezi ahantu abantu baba, bise Artemis Base Camp, ahazaba hari ibikenewe ngo ku kwezi hakorwe ubushakashatsi bwo kuhaba birambye.

Abahanga barashaka gucukura urubura rw’amazi ku mpera y’ukwezi yo hepfo, kuko rushobora kwifashishwa mu gukora amavuta ya ’rocket’ aho ku kwezi, bidahenze nko kuyatwara avuye ku isi.

BBC

Ibitekerezo

  • Abagore benshi barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa