skol
fortebet

Perezida Kagame na Kenyatta mu bazitabira inama mpuzamahanga y’ Ubuhinde

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta ni bamwe mu bayobozi bakuru bazitabira inama mpuzamahanga ku kwagura ishoramari ry’ igihugu cy’ Ubuhinde.
Iyi nama yiswe Vibrant Gujarat Global Summit (VGGS) igiye kuba ku nshuro ya munani ikomoka ku gitekerezo cya Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, igamije kwagura ishoramari ry’ igihugu cy’ ubuhinde.
Ikinyamakuru Daily Pioneer, dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi nama iteganyije kuva tariki 10 kugeza ku ya 13 (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta ni bamwe mu bayobozi bakuru bazitabira inama mpuzamahanga ku kwagura ishoramari ry’ igihugu cy’ Ubuhinde.

Iyi nama yiswe Vibrant Gujarat Global Summit (VGGS) igiye kuba ku nshuro ya munani ikomoka ku gitekerezo cya Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, igamije kwagura ishoramari ry’ igihugu cy’ ubuhinde.

Ikinyamakuru Daily Pioneer, dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi nama iteganyije kuva tariki 10 kugeza ku ya 13 Mutarama 2017 aho izitabirwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uwa Kenya Uhuru Kenyatta na Minisitiri w’Intebe wa Portugal António Costa n’uwa Serbia Aleksandar Vucic.

abandi bayobozi bazaba bahagarariye ibihugu nka Pologne, u Bufaransa, u Buyapani, Suwede, Denmark, Canada, Lithuania, UAE, Singapore, u Buholandi, u Bwongereza, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu bayobozi muri guverinoma y’u Buhinde yemereye iki kinyamakuru ko aba bayobozi barimo na Perezida Kagame bamaze kwemera ubutumire.

Vibrant Gujarat Global Summit 2017 ngo azaba ari umwanya wo kungurana ibitekerezo, ubumenyi, gusangira ubunararibonye, guhanga udushya ndetse no kwagura uburyo bushya mu buhahirane bw’ibihugu aho igamije guhuza u Buhinde n’Isi yose.

Usibye kuba iyi gahunda yavuye ku gitekerezo cya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yaratangiye igamije gukurura ishoramari cyane cyane mu karere u Buhinde buherereyemo kuva yatangira mu 2003, ubu iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri imaze kuba umwanya nyawo wo kugira ngo abantu basangire ubumenyi ndetse banarebere hamwe igishoboka n’ahashobora gushorwa imali, bagasinyana amasezerano y’ubufatanye banafata imyanzuro ishyiraho uburyo nyabwo bwo guhangana na bimwe mu bibazo byibasiye Isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa