skol
fortebet

Rujugiro Tribert yatangaje ko azasubirana UTC

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yatangaje ko afite icyizere ko igihe kizagera agasubirana inzu yahoze ari iye UTC yagurishijwe mu cyamurana ku mpamvu Leta y’ u Rwanda ivuga ko ari ukwishyura umwenda w’ imisoro Rujugiro abereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro (RRA).
Kuri wa Mbere tariki 25 Nzeli 2017 nibwo umuheshwa w’ inkiko yagurishije mu cyamunara inzu yari iya Rujugiro igurwa na Kigali Investment Company.
Uyu muherwe yatangarije Ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru ko kuba (...)

Sponsored Ad

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yatangaje ko afite icyizere ko igihe kizagera agasubirana inzu yahoze ari iye UTC yagurishijwe mu cyamurana ku mpamvu Leta y’ u Rwanda ivuga ko ari ukwishyura umwenda w’ imisoro Rujugiro abereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro (RRA).

Kuri wa Mbere tariki 25 Nzeli 2017 nibwo umuheshwa w’ inkiko yagurishije mu cyamunara inzu yari iya Rujugiro igurwa na Kigali Investment Company.

Uyu muherwe yatangarije Ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru ko kuba uwayiguze avuga ko yayiguze nk’ umuntu wikorera bidafite aho bihuriye n’ impamvu za politiki yibeshya. Rujugiro yavuze ko iyi nyubako itamubabaje yongeraho ko afite icyizere ko azayisubirana.

Yagize ati “Nibwira ko yibeshya cyane (uwayiguze), ikintu cy’ umuntu kiguma ari icyekugeza igihe nyira cyo we ubwe yemeye akakigurisha, kuba rero waguze ikintu cy’ umuntu uziko uwo ukiguzeho nawe atari nyiracyo naho yaba ari Leta uratakaza”

Rujugiro yakomeje avuga ko iby’ iyi nyubako bitamubabaza na gatoya cyane ngo atariyo yari imutunuze.

Yagize ati “iby’ iriya nyubako ntabwo bimbabaza na gatoya nta n’ icyo bimbwiye kuko ntabwo ariyo yari intunze. Ikimbaza gusa ni ukobona aho Leta y’ u Rwanda igeze ubu ngubu. Kuba yaraje ivuga ko ije kubohoza abanyarwanda noneho ubu akaba ariyo yambura, idakurikira amategeko ariyo yayashyizeho, ntiyigere yubaha ikiremwamuntu, ibyo birambabaza gusumba iriya nyubako. Iriya nyubako nziko bayitije igihe gitoya aho biriya bizavira munzira nzayisubirana”

Rujugiro ahakana ibyo kuba iyi nzu yari ifite imyenda y’ imisoro akibaza ukuntu niba uwo mwenda w’ imisoro uhari Leta itawiyishyuye kandi inzu igihe kinini iyinjiriza nk’ umutungo Leta ivuga ko wasizwe na benewo.

Ati “…muri 2012 iriya nzu ikiri mu ntoki zanjye bayihaye igikombe ko ari kampani imwe muri kampani zikora neza mu kwishyura imisoro mu Rwanda. Kuvuga rero ko iriya misoro ari iya mbere ngihari ntaho bijya. Ikindi ntabwo ari iriya misoro batwariye iriya nzu kuko imyaka 4 bamaranye iriya nzu binjije miliyari eshanu na miliyoni 600. Ntabwo bari gukuramo miliyari imwe na miliyoni ijana bakishyura iyo misoro?”

Yongeyeho ati “Abanyarwanda banyumva ni ukubasaba kwihangana kubera ko ikintu gifite intangiriro kigira n’ iherezo”

Iyi nzu yaguzwe miliyari 6 na miliyoni 800 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Rujugiro avuga ko yaguzwe na Leta y’ u Rwanda akabishingira kukuba umuntu wayigerekaga yarajyaga kubanza kubaza umuntu wari wicaye mu modoka y’ ibirahuri bitabona. Kubwe ngo nta muntu wemerwa kugenda muri bene izi modoka mu Rwanda atari umuyobozi ukomeye.

KIC yaguze UTC ntiyitaye kubyavuzwe na Rujugiro ko ababajwe n’umuntu uzayigura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa