skol
fortebet

Tanzania na Uganda bumvikanye ku muyoboro utwara ibitoro wa miliyari $3,5

Yanditswe: Monday 14, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi ba Tanzania na Uganda bumvikanye ku masezerano yo kubaka umuyoboro wo gutwara ibitoro (peteroli idatunganyije) ureshya na kilometero 1,445.

Sponsored Ad

Ni umushinga w’agaciro ka miliyari $3,5 uzahuza ahantu hacukurwa ibitoro muri Uganda n’icyambu cya Tanga muri Tanzania ku nyanja y’Ubuhinde.

Umuhango wo gusinya ku masezerano y’ubwo bwumvikane witabiriwe n’abategetsi b’ibi bihugu byombi ejo ku cyumweru mu mujyi wa Chato mu majyaruguru ya Tanzania.

Mu 2006 muri Uganda habonetse ahantu hari ibitoro ariko ibikorwa byo kubicukura byaradindiye kubera ubushobozi bucye burimo no kutagira umuyoboro ubigeza ku cyambu.

Itariki yo gutangira kubaka uwo muyoboro, biteganyijwe ko uzaba ari wo munini cyane utwara ibitoro muri Afurika y’iburasirazuba, ntabwo yatangajwe.

Uyu muyoboro uzimura imiryango y’abantu igera ku 1,200 muri Uganda nk’uko byavuzwe na raporo ya International Federation for Human Rights (FIDH) na Oxfam.

Abarengera ibidukikije nabo bamaze kuburira ko bishobora kuzangizwa cyane mu byanya bikomye muri Uganda, mu gihe hazaba hubakwa inzira y’uyu muyoboro.

Total, kompanyi y’Abafaransa, ni yo izaba iyoboye uyu mushinga ifatanyije na kompanyi y’Abashinwa CNOOC nayo izobereye mu by’ibitoro, zikorana na leta z’ibihugu byombi.

Umuhango wabaye ejo ku cyumweru nyuma y’uko Total - ifite imigabane minini mu gushora imari ahabonetse ibitoro muri Uganda - yumvikane ku masezerano y’uwo muyoboro na leta ya Uganda.

Ku kigero cya 80% uyu muyoboro uzaba uca muri Tanzania, byitezwe ko uzaha akazi abaturage barenga 18,000 baho nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibikesha umuvugizi wa leta ya Tanzania.

Mu 2014, leta za Kenya, Uganda n’u Rwanda zumvikanye ku mushinga w’umuyoboro w’ibitoro uva ku cyambu cya Mombasa ukagera i Kigali uciye i Kampala, hanatangwa isoko ry’abawubaka.

Mu 2016 i Kampala mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuhora wa ruguru, Uganda yatangaje ko yahisemo ko ibitoro byayo izabicisha ku muyoboro uzaca muri Tanzania kugira ngo bigere ku cyambu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa