skol
fortebet

Tanzaniya yafatiye ibihano bikomeye abanyamahanga bacukura ubutare

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017

Sponsored Ad

Leta y’igihugu cya Tanzaniya yafatiye ibihano bikomeye amashyirahamwe acukura ubutare. Yamenyesheje ayo mashyirahamwe ko ataratanga imisoro isabwa na Leta iyobowe na Perezida John Pombe Magufuli.’
Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bavuga ko ibyo bihano bishobora kugira ingaruka mbi ku bashoramari bashakaga kugana iki gihugu.
Tanzaniya iherutse gufata ubutare bwa diamand bw’agaciro ka miliyoni cumi n’eshantu z’amadolari y’isosiyete y’igihugu cy’Ubwongereza, Petra Diamond. Yashinjaga iyo sosiyete (...)

Sponsored Ad

Leta y’igihugu cya Tanzaniya yafatiye ibihano bikomeye amashyirahamwe acukura ubutare. Yamenyesheje ayo mashyirahamwe ko ataratanga imisoro isabwa na Leta iyobowe na Perezida John Pombe Magufuli.’

Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bavuga ko ibyo bihano bishobora kugira ingaruka mbi ku bashoramari bashakaga kugana iki gihugu.

Tanzaniya iherutse gufata ubutare bwa diamand bw’agaciro ka miliyoni cumi n’eshantu z’amadolari y’isosiyete y’igihugu cy’Ubwongereza, Petra Diamond. Yashinjaga iyo sosiyete kugabanya agaciro k’ibicuruzwa hanze y’igihugu.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Leta ya Tanzaniya yasabye sosiyete icukura izahabu, Acacia kwishyura miliyaridi ijana na mirongo icyenda y’amadolari mu byo ivuga kwari ukwishura imisoro itatanze mu gihe gikwiye.Leta ivuga ko iyo sosiyete itavugishije ukuri ku byo yagurishije hanze y’igihugu.

Perezida w’igihugu ca Tanzaniya, John Magufuli ntiyariye umunwa mu kuvuga ko ayo masosiyete arimo gusahura igihugu, kandi ko bamwe mu bagize uruhare muri ibyo bikorwa ari abaturage ba Tanzaniya.

Umuhanga mu bukungu mu gisata cyo gucukura ubutare muri Tanzaniya, Fatma Karume yatangaje ko iyo ngingo ya Leta iteye impungenge abashoramari.

Perezida wa Tanzaniya, John Magufuli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa