skol
fortebet

Ubufaransa bwisubiyeho ku cyemezo cyo kuzamura imisoro cyateje imyigaragambyo

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Philippe, amaze guhagarika mu gihe cy’amezi atandatu inyongera ku musoro w’ibikomoka kuri peteroli yateje imyigaragambyo imaze ibyumweru yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo.

Sponsored Ad

Philippe yavuze ko uburakari bw’abaturage bugomba kwitabwaho, avuga ko izo ngamba zo kongera uwo musoro zakurikizwa ari uko zibanje kugibwaho impaka nyazo hamwe n’abo bireba.

Yabitangarije kuri televiziyo nyuma yo gukorana inama n’abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya La République en Marche.

Yavuze ko uko guhagarika mu gihe cy’amezi atandatu bireba inyongera ku musoro ku bikomoka kuri peteroli, izamuka ry’ibiciro by’amashanyarazi n’umwuka wa gas ndetse no ku magenzura akaze akorerwa ku modoka zishobora gusohora imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati: "Abafaransa bambaye amajaketi y’umuhondo bakunda igihugu cyabo. Natwe dusangiye nabo izo ndangagaciro".

Ariko yavuze ko ibikobwa by’urugomo bigomba guhagarara.
Yagize ati: "Inshingano y’ibanze ya leta ni ugutuma habaho ituze muri rubanda, ariko tugomba kurwanya ikintu cyose gishyira mu kaga ubumwe bw’igihugu"

Yongeyeho ko indi myigaragambyo yabaho mu bihe biri imbere yagombye kumenyeshwa ubutegetsi ku mugaragaro kandi igakorwa mu mahoro.

Philippe yongeyeho ko guhera ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri kugera ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu umwaka utaha, hazabaho kugisha inama abaturage ku misoro no ku ikoreshwa ry’imari y’igihugu.

Iyi myigaragambyo yibasiye imijyi ikomeye y’Ubufaransa, ndetse yangiza byinshi mu mpera z’ibyumweru bitatu bishize.
Iyi myigaragambyo izwi nka "gilets jaunes" cyangwa "amajaketi y’umuhondo", yamaze gukura ubu ikaba ibonwa nk’igaragaza uburakari bamwe mu Bafaransa bafitiye leta yabo.


Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Philippe

Abantu batatu bamaze gupfa kuva iyi myigaragambyo yatangira ikabamo n’ibikorwa by’urugomo no kwangiza ibikorwa rusange cyangwa iby’abantu ku giti cyabo - cyane cyane nk’igihe amashusho yamenwaga ku wa gatandatu ushize ku nyubako ya Arc de Triomphe iri hafi n’ibiro bya perezida bya Champs-Élysées.

Ni ibikorwa byamaganwe na benshi. "Amajaketi y’umuhondo" yitwa gutyo kubera ko abigaragambya bigabije imihanda bambaye imyenda y’ibara rigaragara cyane ry’umuhondo risabwa kuba muri buri modoka itwara abagenzi, bijyanye n’amategeko yo mu Bufaransa.

Imbuga nkoranyambaga zagize uruhare mu kuyimenyekanisha kurushaho, kandi ifite abayishyigikiye bo mu mashyaka atandukanye yo mu Bufaransa.

Hashize imyaka ibiri Emmanuel Macron atowe nka Perezida w’iki gihugu, ahanini kubera amavugurura menshi yasezeranyaga muri manda ye. Ariko gukundwa n’Abafaransa kwe kwaragabanutse cyane mu mezi ya vuba ashize. Macron ashinja abatavuga rumwe na we kuba ari bo bari inyuma y’iyi myigaragambyo mu rwego rwo kuburizamo amavugurura y’ubutegetsi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa