skol
fortebet

Ubushinwa bugiye gutaha ikiraro kirekire ku isi gica hejuru y’ inyanja

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Muri iki Cyumweru nibwo hateganyijwe umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikiraro cya mbere kirekire ku isi gifite uburebure bwa kirometero 55.

Sponsored Ad

Iki kiraro gica hejuru y’ inyanja kigahuza Ubushinwa na Hong Kong, kimaze imyaka 9 cyubakwa cyuzuye gitwaye miliyari 20 z’ amadorari y’ Amerika.

Biteganyijwe ko Perezida w’ Ubushinwa Chinese President Xi Jinping yitabira uyu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukwakira 2018. Iki kiraro kizatangira gukoreshwa n’ abagenzi tariki 24 Ukwakira 2018.

Umuhango wo gutaha iki kiraro wakagombye kuba warabaye muri mwaka ibiri ishize ni ukuvuga muri 2016 ariko warasubitswe wimurirwa muri uyu mwaka wa 2018.

Iki kiraro kizorohereza imigenderanire abaturage miliyoni 68 batuye mu mijyi 11 ya Hong kong na China.

Televiziyo y’ Abanyamerika CNN yatangaje ko abafite imodoka zabo bwite bazajya banyura kuri iki kiraro babanje kwerekana icyangombwa kidasanzwe, cyangwa bakifashisha izikora ubwikorezi rusange.

Urugendo rumwe mu modoka rusange ruzajya rutwara hagati y’amadolari 8-10 bitewe n’amasaha.

Hari ababona iki kiraro nk’uburyo u Bushinwa bushaka gukoresha mu kurushaho kwiyegereza Hong Kong yasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni 56.7 mu 2016.

Iki kiraro kinyura mu mugezi wa Pearl River cyubatswe ku buryo kidashobora guhungabanywa n’umutingito uri ku gipimo cya magnitude umunani, kigizwe n’ibyuma bipima toni ibihumbi 400.

Mu gihe cyamaze cyubakwa, abantu bagera kuri barindwi bahasize ubuzima, abandi 275 bahakomerekeye.

Uretse kuba ari cyo kiraro cya mbere kirekire kinyura mu mazi, kiza ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’ibiraro birebire ku Isi ruyobowe n’igihuza agace ka Danyang na Kunshan mu Bushinwa gifite uburebure bwa kilometero 164.8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa