skol
fortebet

Ubushinwa bwazamuye imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

Ubushinwa kuri uyu wa Mbere bwazamuye imisoro ku bicuruzwa biva muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika birimo imbuto, imivinyo, amabati.
Ibiro ntaramakuru by’ Abashinwa Xinhua news agency byatangaje ko ubutegetsi i Beijing bwatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nko kuringaniza ingaruka kubera umwanzuro US ziherutse gufata.
Bigikorwa na US, Ubushinwa bwari bwavuze ko budashaka intambara mu bucuruzi ariko butazicara ngo burebere inyungu zabwo niziba ziri mu kaga. Trump ariko yari yatangaje kuri (...)

Sponsored Ad

Ubushinwa kuri uyu wa Mbere bwazamuye imisoro ku bicuruzwa biva muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika birimo imbuto, imivinyo, amabati.

Ibiro ntaramakuru by’ Abashinwa Xinhua news agency byatangaje ko ubutegetsi i Beijing bwatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nko kuringaniza ingaruka kubera umwanzuro US ziherutse gufata.

Bigikorwa na US, Ubushinwa bwari bwavuze ko budashaka intambara mu bucuruzi ariko butazicara ngo burebere inyungu zabwo niziba ziri mu kaga.
Trump ariko yari yatangaje kuri Twitter ko “intambara mu bucuruzi ari nziza” kandi zakorohera Amerika kuzitsinda.

Hari amakuru ko Ubushinwa bushobora no gukomeza iyi ntambara bukazamura n’imisoro ku bicuruzwa by’ikoranabuhanga bya US aho kompanyi nka Apple zishobora kugorwa n’isoko ry’Ubushinwa.

Amerika kandi iherutse guha u Rwanda iminsi 60 yo kwisubiraho ku mwanzuro wo guca caguwa cyangwa se rugafatirwa ibihano rugahagarikwa mu masezerano ya AGOA arwemerera kohereza ibicuruzwa muri US.

Ubucuruzi hagati ya Amerika n’Ubushinwa bugera kuri miliyari $375 ku mwaka, ibihugu byombi hari ibyo byahombera n’ibyo byakungukira mu ntambara y’ubucuruzi hagati yabyo. Ubushinwa bwo bumaze igihe bugerageza kwagura amasoko yabwo mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa