skol
fortebet

Uganda yarekuye imodoka ebyiri z’ u Rwanda yafashe kuva mu mezi 3 ashize

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro n’ amahoro cyarekuye imodoka ebyiri z’ u Rwanda zuzuye amabuye y’ agaciro zafatiwe I Katuma mu mezi 3 ashize.

Sponsored Ad

Izi modoka zari zipakiye amabuye y’ agaciro aguze miliyoni 650 mu mafaranga y’ u Rwanda, aya mabuye yari aya kampani yitwa Mineral Supply Africa ikorera mu Rwanda ikaba yari iyajyanye I Mombasa muri Kenya.

Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko iyi kampani ibyangombwa yerekanye biyemerera gutwara amabuye y’ agaciro ari ibihimbano.

Komarovic Julija, uhagarariye iyi kampani yemereye The EastAfrican kuri uyu Kane ko izi modoka nyuma y’ Uganda isanzwe ibyo byagombwa byemewe n’ amategeko.

Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda, Soraya Hakuziyiramye, yavuze ko guverinoma z’ ibihugu byombi zaganiriye kuri iki kibazo.

Yagize ati “Izo kamyo zasubijwe kampani icukura amabuye y’ agaciro, icyo twavuga ni uko ibintu nk’ ibi bitazongera kuyibaho kugeza ayo mabuye ageze ku bwato”

Ubwo aya makamyo yari amaze ibyumweru bitatu afashwe Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda yavuganye na Uganda iyibwira ko ibyo byangombwa byatanzwe n’ ikigo gishinzwe ubucuzi bw’ amabuye y’ agaciro mu Rwanda. Icyo gihe Uganda yasubije ko iki kibazo cyagejejwe ku bo kireba.

Si ubwa mbere iyi kampani ihuye n’ ikibazo nk’ iki ijyanye mu mahanga amabuye y’ agaciro kuko muri 2015 yahombye miliyoni y’ amadorali ubwo toni 24 za coltan izijyanye mu Bushinwa, icyo gihe yashinjwaga ko yazibye I Dar es Salaam.

Ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro mu karere ni ikitonderwa kuko bivugwa buvamo amafaranga yo gutera inkunga inyeshyamba zirwanira muri DR Congo. Ibihugu byose bituranye na Congo Kinshasa byashyizweho ubugenzuzi kubera ubugenzuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa