skol
fortebet

Uganda yiyongereye ku Rwanda, Burundi, na Sudani y’ Epfo bivugwamo ibura ry’ ibiribwa

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Leta ya Uganda yatangaje ko ibice birenga 30 % by’ ubuso bw’ igihugu byugarijwe n’ ikibazo cyo kutangira amafunguro.
Ibi bije nyuma y’ aho mu bice byinshi by’ icyo gihugu hacanye izuba ryinshi. Iri zuba kandi ryacanye rinateza ibura ry’ ibiribwa no mu bihugu bituranye n’ icyo gihugu birimo U Rwanda, Burundi na Sudani y’ Epfo.
Abaturage ba Uganda kuri ubu birabagora kubona amafunguro bitewe n’ uko umusaruro uva mu buhinzi wabaye muke. Mu mpamvu zatumye umusaruro w’ ubuhinzi uba muke muri icyo (...)

Sponsored Ad

Leta ya Uganda yatangaje ko ibice birenga 30 % by’ ubuso bw’ igihugu byugarijwe n’ ikibazo cyo kutangira amafunguro.

Ibi bije nyuma y’ aho mu bice byinshi by’ icyo gihugu hacanye izuba ryinshi. Iri zuba kandi ryacanye rinateza ibura ry’ ibiribwa no mu bihugu bituranye n’ icyo gihugu birimo U Rwanda, Burundi na Sudani y’ Epfo.

Abaturage ba Uganda kuri ubu birabagora kubona amafunguro bitewe n’ uko umusaruro uva mu buhinzi wabaye muke. Mu mpamvu zatumye umusaruro w’ ubuhinzi uba muke muri icyo gihugu harimo izuba ryacanye igihe kirekire, uburwayi bw’ ibihugwa, hakiyongeraho no kuba igiciro cy’ ibiribwa cyariyongereye cyane.

Leta ya Uganda yemeye ko igiye gufasha abaturage bayo bugarijwe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa. Gusa abaturage bavuga ko irimo kugenda biguru ntege muri iyo gahunda.

Intara ya Karamoja iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda niyo yugarijwe cyane. Nubwo bimeze gutyo ariko igice cy’ uburasirazuba cyose n’ amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’ icyo gihugu nayo ntabwo yorohewe.

Umusaruro mbumbe wa Uganda muri 2015 wari ufite agaciro ka miliyari 21 na miliyoni 15 z’ amadorali y’ Amerika. Icyo gihugu gituwe n’ abaturage barenga miliyoni zirenga 37 gifite intumbero y’ uko muri uyu mwaka wa 2017 umusaruro mbumbe wacyo uzagira agaciro ka miliyari 91 na miliyoni 600 z’ amadorali y’ Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa