skol
fortebet

Umunyarwandakazi Brenda Thandi yahawe igihembo nk’ umugore w’ indashyikirwa I Burayi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Jun 2018

Sponsored Ad

PDG Brenda Thandi Mbatha Rwiyemezamirimo w’ umuherwe ufite entreprise 3 yahawe igihembo cy’umwari n’umutegarugori ukomoka muri Africa wahize abandi ku mugabane w’I Burayi.

Sponsored Ad

Ni igihembo cyitwa “GIFA D’or 2018” cyatangiwe mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa

GIFA D’or ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa kumugabane w’I Burayi bigahabwa abari n’abategarugori baba barakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri uwo mwaka, kuri ubu ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 9.

Brenda Thandi yahawe igihembo cya GIFA D’or 2018 nk’umugore wakoze ibikorwa by’ingirakamaro harimo gukangurira abagore n’urubyiruko mugutinyuka kwihangira imirimo no kubashishikariza kutinyuka umwuga w’ubucuruzi.
Umunyarwandakazi PDG Brenda Thandi yari ahanganye n’abandi bagore benshi mucyiciro bise “Meilleure Femme de l’Anne”

PDG Brenda Thandi yavuze ko yishimiye cyane iki gihembo yahawe agikesha kugukangurira urubyiruko n’abagore kwiteza imbere.

Yagize “Igihembo nahawe, nagihawe nk’umunyafurika kazi wahize abandi ku mugabane w’iburayi, ni igihembo cy’icyubahiro nahawe kubera guteza imbere ibyo nkora ndetse ngashishikariza n’abagore n’urubyiruko kwiteza imbere, mbinyujije mu birori (Soire Evenementielle Brenda)nsanzwe ntegura bihuza abashoramari ”

Yongeye ati “Mubyo nkora byose mba nshaka kugira nabo nteza imbere nkabereka uko bagera nkaho ngeze, nkabigisha uko umucuruzi ashora nuko yunguka kuko aribyo bifasha umuntu kugera ku iterambere.”

Umuherwe PDG Brenda Thandi Mbata ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda na Congo Brazaville, kuri ubu akaba abarizwa ku mugabane w’Iburayi ariho anakorera ubucuruzi bwe, akuriye Entreprise Eshatu zimaze kubaka izina mu bucuruzi yaba Muri Congo Brazaville, Belgique na France.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa