skol
fortebet

Vatican: Papa Francis yahaye Sudani y’Epfo imfashanyo ingana n’amadolari ibihumbi 500

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahaye inkunga igihugu cya Sudane y’Epfo ingana n’amadorali ya Amerika 500,000. Iyi nkunga ije nyuma y’isubikwa ry’uruzinduko yagombaga kuhagirira muri uyu mwaka rugasubikwa kubera impamvu z’ umutekano.
Ibiro bya Vatikani, kuri uyu wa Gatatu, byatangaje ko aya mafaranga azafasha mu kuvugurura ibitaro 2, ikigo cy’ishuri no kugura ibikoresho bizafasha abahinzi bo muri Sudani y’Epfo.
Karidinali Peter Turkson washinzwe gukurikirana iby’iyi (...)

Sponsored Ad

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahaye inkunga igihugu cya Sudane y’Epfo ingana n’amadorali ya Amerika 500,000. Iyi nkunga ije nyuma y’isubikwa ry’uruzinduko yagombaga kuhagirira muri uyu mwaka rugasubikwa kubera impamvu z’ umutekano.

Ibiro bya Vatikani, kuri uyu wa Gatatu, byatangaje ko aya mafaranga azafasha mu kuvugurura ibitaro 2, ikigo cy’ishuri no kugura ibikoresho bizafasha abahinzi bo muri Sudani y’Epfo.

Karidinali Peter Turkson washinzwe gukurikirana iby’iyi nkunga yavuze ko impamvu y’iyi nkunga ari ukuzamura imiryango ishingiye ku iyobokamana by’umwihariko no guharanira amahoro muri rubanda.

Yagize ati “Ikigambiriwe ni ukuzamura ibikorwa by’amatsinda nyobokamana no gushyigikira ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga ifasha, kuri ubu yitaye cyane ku baturage ba kariya karere aho ibashyigikira mu bikorwa byo guharanira amahoro.”

Ku bufatanye na CARTAS International, inkunga ya Papa Francis izafasha ibitaro bya Wau biherereye mu ntara ya Bahr el-Ghazal n’ibitaro bya Nzara biri muri diyosezi ya Tombura-Yambio.

Karidinali Turkson yanavuze ko Papa Francis yitaye cyane ku bibazo bya Sudani y’Epfo. “Nyirubutungane yitaye cyane ku bibazo by’intambara bibera muri Sudani y’Epfo aho abashakira imfashanyo, akumva yahora hafi y’ibibazo byabo kandi ahora abashakira imfashanyo ishoboka yose.”

Papa Francis yateganyaga gusura Sudani y’Epfo muri uyu mwaka, biza gusubikwa bitewe n’impamvu z’umutekano muke wakomeje kwiyongera.

Sudani y’Epfo iri mu ntambara kuva ubwo Perezida Salva Kiir yarasaga kuwo bahanganye, Riek Marchar, intambara yahise izamura ikibazo cy’amoko muri iki gihugu.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ibibera muri Sudani bisa na Jenoside aho ababarirwa mu mamiliyoni bavuye mu byabo, abandi bicwa n’inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa