skol
fortebet

Burundi: Abasirikare barenga 200 barafunze bazira kwanga kujya kurwana muri RDC

Yanditswe: Friday 23, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare barenga 220 b’Abarundi bafungiye muri gereza ya Bururi, Rumonge,Ruyigi na Ngozi, ukwezi kurenga kubera ko banze kujya mu mashyamba ya Kongo gufatanya na FARDC kurwanya M23.

Sponsored Ad

Hashize ibyumweru 2 abo muri Bururi na Rumonge bitabye ubushinjacyaha bwa gisirikare kugira ngo bamenye niba bagomba gukomeza gufungwa.

Icyemezo cy’urukiko ntikiramenyekana nkuko SOS Media Burundi ibitangaza. Kubo muri Ruyigi, byemejwe ko bafunzwe by’agateganyo.

U Burundi bwiyemeje gufatanya na Repubulika ya demokarasi ya Kongo kurwanya M23 ariko benshi ntibumva inyungu bufite muri iyi mirwano kuko ari iy’abenegihugu ubwabo.

Perezida Ndayishimiye avuga ko ari ugufasha inshuti bagiranye amasezerano yo gutabarana.

Amakuru ava ku rugamba avuga ko abasirikare b’u Burundi iyo bageze ku rugamba bambikwa imyenda y’igisirikare cya RDC.

Ikindi kivugwa nuko abasirikare benshi bamaze kuhasiga ubuzima ndetse imiryango yabo iri mu rujijo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa