skol
fortebet

Burundi: Umupolisi w’umurokore yafunzwe azira gusaba bagenzi be kureka ruswa

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umupolisi w’ipeti rya «caporal chef» akaba ari n’umubwirizabutumwa yafunzwe nyuma yo kwamagana ku mugaragaro bagenzi be abasaba guhagarika kurya ruswa.

Sponsored Ad

Jérôme Niyonkuru akaba yaherukaga kugaragara ku mbuga nkoranyambaga arimo kwamagana abapolisi bagenzi be barya ruswa. Akaba yaravuze ko abasaba ruswa barimo kwikururira imivumo.

Ikinyamakuru UBM News kiravuga ko uyu mupolisi w’ipeti ryo hasi akaba yujuje iminsi itanu afungiwe muri kasho y’igipolisi mu mujyi wa Bujumbura.

Kuri uyu wa mbere, nibwo yitabye ubutabera nyuma yo gufungwa ku munsi wa gatanu ushize. Umupolisi Niyonkuru akaba ashinjwa icyaha cyo «gusebya inzego z’igihugu».

Mbere yo gufatwa agafungwa, bagenzi ba Caporal chef de police Jérôme Niyonkuru bavuga ko yafashwe ajyanwa mu bitaro by’abarwaye mu mutwe benshi bita kwa «Legentil» kugira ngo bamusuzume neza ko yaba ameze neza mu mutwe.

Ibyo byatewe nuko yari amaze iminsi avuga ko Imana yamutumye kuburira bagenzi be kuko itemera na gato abarya ruswa ko ndetse barimo kwikururira imivumo.

Aba ngo basanze Niyonkuru ameze neza ariko bahita bamujyana kumufunga.

Ikindi bagenzi ba caporal chef de police Niyonkuru bavuga, n’uko ngo asanzwe ari umupolisi ukijijwe cyane ndetse akaba abwiriza ijambo ry’Imana mu rusengero rwa pentekote ruri ahitwa Ntahangwa, mu mujyi wa Bujumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa