skol
fortebet

Lt Gen Constant Ndima yasimbujwe ku mwanya wa Guverineri muri Kivu ya ruguru

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Général Jacques Nduru Chaligonza ni we wasimbuye Lt Gen Constant Ndima Kongba wari warashyizweho na Perezida Tshisekedi ubwo yashyiragaho abayobozi mu Burasirazuba mu bihe yise ibidasanzwe.

Sponsored Ad

Ubu Général Jacques Nduru Chaligonza niwe Guverineri mushya w’Umusirikare w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’amahano yabaye muri iki gice yo kwica Abasivile bigashinjwa igisirikare cy’igihugu cyari kiyobowe na Lt Gen Constant Ndima wahinduwe.

Lt Gen Constant Ndima Kongba yari aherutse guhamagarwa i Kinshasa mbere y’uko bitangazwa ko yakuwe ku buyobozi bw’intara ya Kivu ya Ruguru.

Gen Ndima yahamagajwe nyuma y’ubwicanyi Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakoreye abaturage bigaragambyaga basaba ko Ingabo za MONUSCO n’iza EACRF zava muri Congo, hari Tariki ya 30 Kanama 2023.

Leta ya Congo yavuze ko abantu 43 ari bo babuguyemo, gusa amakuru avuga ko ababwiciwemo barenga 100.

Amakuru ari kuvugwa muri Congo kugeza ubu n’uko ,batandatu bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi bari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare bakurikiranweho buriya bwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa