skol
fortebet

Minisitiri ushinjwa kunyereza amabati y’abatishoboye yagumishijwe muri gereza

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri wo muri Uganda ushinjwa kwiba amabati yangiwe kurekurwa by’agateganyo ku nshuro ya kabiri.
Umucamanza wo mu rukiko rurwanya ruswa yafashe umwanzuro uvuga ko ingwate zatanzwe n’umunyamategeko wa Mary Goretti Kitutu zidahagije.
Madame Kitutu ku wa kane yagumye mu kasho nyuma yo kuvuga ko azaburana ahakana icyaha cya ruswa ashinjwa ku mabati 14.500 yari agenewe abantu batishoboye bo mu ntara ya Karamoja mu burasirazuba bwa Uganda aburiwe irengero.
Uwo munyapolitike w’imyaka 60 ni (...)

Uwo munyapolitike w’imyaka 60 ni Minisitiri w’iyo ntara maze imyaka myinshi irangwamo izuba n’imyuzure iyo imvura bigeza ikagwa, bigatuma benshi muri iyo ntara babeshwahon’imfashanyo.

Nibura abandi bategetsi 10 bakomeye muri leta bivugwa ko babonye kuri ayo mabati yibwe.

Mu bavugwa harimo Visi Perezida,Minisitiri w’Intebe, Perezida w’inteko ishinga ametegeko n’abandi baminisitiri.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru,polisi yavuze ko ayandi madosiye ajyanye n’ubwo bujura yashyikirijwe abashinjacyaha, ko hari abandi bazaburanishwa.

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko abatwaye ayo mabati bagomba kuyasubiza cyangwa bakariha amafaranga angana n’ayo batwaye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa