Uganda: Haravugwa umugore uri gukurikiranwa n’Igipolisi nyuma yo guteka uruhinja rwe
Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2023
Umugore witwa Nadio Manjubo, utuye mu mudugudu wa Chamanikua, paruwasi ya Yayari mu Karere ka Yumbe yatawe muri yombi nyuma y’uko ashinjwe kuba yarishe Angelo Buga w’amezi ane bivugwa ko yaciwemo ibice akabishyira mu isafuriya maze akabiteka nyuma yo kuvuga ko yumva ashaka kurya inyama.
Umuvugizi w’igipolisi muri Uganda Fred Enanga avuga ko uyu mugore yagejejwe mu rukiko rwa Yumbe kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize hanyuma kuri uyu wa kabiri aba aribwo yisobanura.
Uyu mupolisi avuga ko uyu mugore akurikiranyweho kuba yarashyize mu isafuriya uyu mwana akamuteka aho ngo yavugaga ko yari akumbuye inyama.Aha yaboneyeho kubwira abantu bo muri ako gace ko bakwiye kuba maso bitewe n’uko ngo ababyeyi batakigira ubumuntu nk’uko byahoze.
Ibi bibaye mu gihe hatarashira ukwezi muri iki gihugu havuzwe undi mugabo ukomoka muri Israel watawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore we nyuma yo kujya gupimisha umwana yari azi ko yabyaranye n’umugore we agasanga si uwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *