skol
fortebet

Uwahoze akina umupira w’amaguru yakatiwe imyaka 30 kubera gufatwa acuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yakatiwe imyaka 30 nyuma yo gukoresha miliyoni 2 z’ama pound mu gucuruza ibiyobyabwenge n’imbunda mu bihugu.

Sponsored Ad

Wayne McKenzie w’imyaka 48 yashyizwe mu buroko azira kuzana kokayine n’urumogi mu Bwongereza arukuye mu Buholandi, Espanye na Amerika.

Afatanyije na murumuna we Craig McKenzie w’imyaka 41, uyu mugabo w’imyaka 48 yashoboye guha abacuruzi b’abongereza ibiyobyabwenge byo mu rwego rwa A na B bifite agaciro ka miliyoni zirenga 2 z’ama pound mu gihe cyamezi ane.

Aba bagabo bafashwe mu 2022 nyuma y’uko abapolisi bavumbuye umuyoboro wa telefone wa EncroChat bombi bakoresheje mu gushaka no kugurisha ibiyobyabwenge.

Ku wa gatanu, McKenzie wahoze akina umupira w’amaguru wabigize umwuga muri Scandinavia, yitabye urukiko rwa Crown i Liverpool, aregwa ibyaha bitandatu.

Inteko y’abacamanza yasanze ahamwa n’icyaha maze akatirwa gufungwa imyaka mirongo itatu.

BBC yatangaje ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibyaha (NCA) cyasanze McKenzie na murumuna we bafitanye isano no gucuruza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga 2 z’amapound hagati ya Werurwe na Kamena 2020.

Ibiyobyabwenge byinshi uyu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yabyoherejwe ku bacuruzi muri Liverpool na Manchester, ariko yanacuruje muri Wales na London.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa