skol
fortebet

Abanyarwanda 2 bafungiwe muri Uganda bakekwaho gutunga imbunda binyuranyije n’ amategeko

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda gifitanye umubano utifashe neza n’ u Rwanda hafungiwe Abanyarwanda abiri 2 bakekwaho icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’ amategeko mushikiwe w’ umwe muribo yatangaje ko musazawe abeshyerwa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kinyuzamo kigakora inkuru zicukumbuye cyatangaje ko Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire bafatiwe I Mbarara tariki 26 Gicurasi 2018.

Aba banyarwanda bafungiwe mu gisirikare cya Uganda UPDF muri Diviziyo ya 1 mu gihe bategereje kugezwa I Kampala ngo bahatwe ibibazo.

Mushiki wa Rwamucyo yavuze ko musaza we atigeze atunga imbunda ati Ni ikinyoma gikomeye. Ntabwo azi impamvu bamushinja gutunga imbunda atigeze agira”

Bivugwa ko umunsi Rwamucyo atabwa muri yombi yari atwaye imodoka ava Kikagati mu karere ka Isingiro aho afite hoteli yerekeza Mbarara.

Umuryango wa Rwamucyo uvuga ko icyo gihe yari agiye I Mbarara kubitswa kuri konti ye miliyoni 40 z’ amashilingi y’ inguzanyo. Rwamucyo ngo uretse iyi hoteli atunze muri Uganda akora n’ ubushabitsi mu Rwanda.

Amakuru avuga ko Rwamucyo yahamagaye inshuti ye Rutayisire ngo amuherekeze bage kubitsa ya mashilingi gusa batawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano batarabitsa ayo mashilingi.

Ubuyobozi buvuga ko Rwamucyo na Rutayisire bahatiwe ibibazo I Mbuya mbere y’ uko boherezwa gufungirwa muri gereza iri mu kigo cya gisirikare I Makindye.

Ibitekerezo

  • Erega abanyarwanda tugomba kureka umuco mubi wa munyangire na munyicire,tukimika ubupfura!!rwoseaba bantu barahemukira igihugu baradteranya n’abaturanyi,nibindi byinshi!!nimusubize agatima impembero mwimike ubupfura!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa