skol
fortebet

Abashyinguye George Floyd basabye ubutabera ku byaha by’ivanguramoko

Yanditswe: Wednesday 10, Jun 2020

Sponsored Ad

Mu muhango wo gushyingura George Floyd - Umunyamerika ukomoka muri Afurika wapfiriye mu maboko ya polisi bigateza uburakari ku isi - humvikanye abasaba ko habaho ubutabera kubera ivanguramoko.

Sponsored Ad

Abafashe ijambo mu rusengero rwo mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas, bose bagiye bagaruka ku buzima bw’uyu mugabo wakoze "icyaha cyo kuvuka ari umwirabura".

Bwana Floyd yapfiriye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota mu kwezi gushize kwa gatanu, ubwo umupolisi w’umuzungu yamushingaga ivi ku ijosi mu gihe kigera hafi ku minota icyenda, cyafashwe mu mashusho kuri telefone zigendanwa.

Abapolisi bane bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe birukanwe ku kazi ndetse baregwa ubwicanyi.

Isanduku irimo umurambo we yatwawe mu rukurikirane rw’imodoka ukurwa mu rusengero ijyanwa mu irimbi rya Houston Memorial Gardens aho yari gushyingurwa agashyirwa irunde rw’ahashyinguye nyina.

Umwe muri bishywa ba Bwana Floyd, witwa Brooke Williams, yasabye ko habaho impinduka mu mategeko yavuze ko yashyiriweho kubangamira abirabura.

Yagize ati: "Amategeko yamaze gushyirirwaho ko Abanyamerika bakomoka muri Afurika batagira icyo bageraho. Kandi aya mategeko agomba guhindurwa. Nyabuneka, nta bindi byaha by’urwango [ducyeneye]!"

"Hari umuntu wavuze ngo ’Kugira Amerika igihanganye nanone’, ariko se ni ryari Amerika yigeze iba igihangange?"

Joe Biden, wo mu ishyaka ry’abademokarate uzahangana na Perezida Donald Trump mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, yagejeje ijambo ku bitabiriye uwo muhango wo gushyingura, abinyujije mu buryo bw’iyakure bwa videwo.

Bwana Biden yagize ati: "Ubwo hazabaho ubutabera kuri George Floyd, tuzaba mu by’ukuri turi mu rugendo rwerekeza ku butabera ku ivanguramoko muri Amerika".

Bwana Biden yanenze bikomeye Bwana Trump, mu mpera y’icyumweru gishize akaba yaramushinje gukoresha amagambo "arimo urwango" kandi adafite gihamya ajyanye na Bwana Floyd.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu rusengero rwa Fountain of Praise church, witabirwa n’abantu babarirwa muri 500 barimo abanyapolitike n’ibyamamare.

Al Green, wo mu ntekonshingamategeko y’Amerika uhagarariye leta ya Texas, yagize ati:

"Icyaha cye ni uko yavutse ari umwirabura".

Reverend Al Sharpton, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yabwiye abitabiriye uwo muhango ati:

"Ku isi hose ndabona abuzukuru n’abakoze ubucakara basenya inzibutso z’abakoze ubucakara".

Avuga ku buzima bugoye bwa Bwana Floyd, yagize ati: "Imana yatoranyije ibuye ryajugunywe irihindura insanganyarukuta y’igikorwa kigiye guhindura isi yose".

Muri leta ya Minnesota, Guverineri Tim Walz yasabye abantu guha agaciro umuhango wo gushyingura Floyd bafata umwanya wo guceceka mu gihe cy’iminota 8 n’amasegonda 46 - hibukwa igihe nk’icyo Bwana Floyd yamaze atsikamiwe hasi n’umupolisi mbere yuko apfa.

Isanduku irimo umurambo wa Bwana Floyd yajyanwe mu irimbi ry’i Pearland, mu majyepfo y’umujyi wa Houston, aho yashyinguwe mu muhezo.

Mu ntera irenga kilometero imwe na metero 600 mbere yo kugera ku irimbi, isanduku ye yashyizwe mu gituma itwarwa n’ifarashi.

Hashyizweho inzitiro kuri uwo muhanda werekeza ku irimbi kugira ngo ubwo iyo farashi itwaye isanduku ye yahitaga, rubanda ishobore kumusezeraho mu mutekano.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, umurambo wa Bwana Floyd washyizwe muri urwo rusengero mu gihe cy’amasaha atandatu abantu bawusezeraho bwa nyuma.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wanabereye i Minneapolis no muri leta ya North Carolina aho Bwana Floyd yavukiye.

Biden yavuze iki ku muryango wa Floyd?

Nyuma yo kuwusura ku wa mbere w’iki cyumweru, uyu mukandida perezida w’ishyaka ry’abademokarate yabwiye televiziyo CBS ati:

"Umwana we muto w’umukobwa yari ahari, ni wavuze ati ’papa agiye guhindura isi’, kandi ndatekereza ko papa we agiye guhindura isi".

Bwana Biden yongeyeho ati: "Ndatekereza ko ibyabaye hano ari kimwe mu bihe bikomeye cyane byo gusubira inyuma bibayeho mu mateka y’Amerika, rwose, mu bijyanye n’ubwisanzure mu bikorwa no mu mvugo, uburenganzira bwa muntu no kubaha ikiremwamuntu".

Benjamin Crump, umuvugizi w’umuryango wa Floyd, yatangaje kuri Twitter ifoto ya Bwana Biden yabasuye, avuga ko benewabo na Bwana Floyd bishimiye amagambo ya Bwana Biden.

Yongeyeho ati: "Kuriya kumva akababaro ni ikintu gikomeye cyane kuri uyu muryango uri mu gahinda".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa