skol
startimes

Amerika igiye gutanga igihano cy’urupfu ku mugore bwa mbere mu myaka 70 ishize

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 October 2020 Yasuwe: 2685

Amerika igiye gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku mugore ufungiye muri gereza yo ku rwego rwa leta, cya mbere kigiye guhabwa umugore mu myaka igera hafi kuri 70 ishize, nkuko byavuzwe n’ibiro by’ubutabera by’iki gihugu.


Mu mwaka wa 2004, Lisa Montgomery yishe anize umugore utwite wo muri leta ya Missouri, amusatura inda ashimuta umwana we.

Biteganyijwe ko Montgomery, w’imyaka 52, aterwa urushinge rw’ingusho ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa cumi na kabiri.

Umugore waherukaga guhabwa igihano cy’urupfu agihawe na leta y’Amerika ni Bonnie Heady.

Yapfiriye mu cyumba cyashyizwemo umwuka w’uburozi muri leta ya Missouri mu mwaka wa 1953, nkuko bitangazwa n’ikigo cyo muri Amerika gikusanya amakuru ajyanye n’igihano cy’urupfu, Death Penalty Information Center.

Igihano cy’urupfu kuri Brandon Bernard wafatanyije n’abandi mu mwaka wa 1999 kwica abavugabutumwa babiri, nacyo giteganyijwe gutangwa mu kwezi kwa 12.

Umushinjacyaha mukuru w’Amerika William Barr yavuze ko ibyo byaha byari "ubwicanyi burimo ubugome budasanzwe".

Mu mwaka ushize, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwavuze ko bugiye gusubukura gutanga ibihano by’urupfu ku rwego rwa za leta.

Lisa Montgomery ni nde?

Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2004, Montgomery yatwaye imodoka ava muri leta ya Kansas ajya mu rugo rwa Bobbie Jo Stinnett, muri leta ya Missouri, bivugwa ko agiye kugura ikibwana cy’imbwa, nkuko itangazo ry’ibiro by’ubutabera by’Amerika ribivuga.

Iryo tangazo rigira riti: "Amaze kugera imbere mu rugo, Montgomery yibasiye Stinnett - wari utwite inda y’amezi umunani - aramuniga kugeza ataye ubwenge".

Ryongeraho riti: "Akoresheje icyuma cyo mu gikoni, Montgomery yahise agitera mu nda ya Stinnett, bituma yongera kugarura ubwenge".

"Hakurikiyeho kugundagurana, nuko Montgomery aniga Stinnett kugeza apfuye. Montgomery yahise akura umwana mu mubiri wa Stinnett, uwo mwana aramutwara, ndetse agerageza kujijisha ko ari uwe bwite".

Mu mwaka wa 2007, inteko y’abacamanza yasanze ko Montgomery ahamwa n’icyaha cyo gushimuta cyo ku rwego rwa leta cyavuyemo urupfu.

Iyo nteko - nta n’umwe uvuyemo - imukatira igihano cy’urupfu.

Ariko abanyamategeko ba Montgomery bavuga ko akiri umwana yagize kwangirika k’ubwonko kubera gukubitwa, ndetse ko atameze neza mu mutwe, ko rero adakwiye guhabwa igihano cy’urupfu.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bobi Wine yarekuwe by’agateganyo ariko ashobora gufungwa imyaka...

Urukiko rwo mu burasirazuba bwa Uganda rwareze umukandida-perezida Robert...
20 November 2020 Yasuwe: 2916 0

Leta ya Tanzania yajyanwe mu rukiko kubera kubuza kwiga abanyeshuri...

Umuryango Equality Now uharanira uburenganzira bw’abagore, wareze leta ya...
20 November 2020 Yasuwe: 442 0

Uko iburanisha rya mbere rya Kabuga Felicien i La Haye ryagenze

Umwanya munini wafashwe n’umwanditsi w’urukiko asoma ibiregwa Felicien...
11 November 2020 Yasuwe: 2753 0

Felicien Kabuga yaburaniye mu rukiko rw’I La Haye ku nshuro ya...

Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya jenoside...
11 November 2020 Yasuwe: 1522 0

Umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rw’Africa...

Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko abanyamategeko washyizeho ejo ku wa...
28 October 2020 Yasuwe: 1710 0

"Kujya mu Burundi kuburana ninko kwiyahura" –Pierre Buyoya

Pierre Buyoya wahoze ayoboye igihugu cy’U Burundi uherutse gukatirwa...
25 October 2020 Yasuwe: 2644 0