skol
fortebet

Amerika: Umugore akurikiranyweho gusiramura bagenzi be

Yanditswe: Friday 14, Apr 2017

Sponsored Ad

Umugore w’umuganga wo mu mujyi wa Detroit ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurikiranweho gusiramura abakobwa, akaba ari urubanza rwa mbere nk’uru rubaye muri iki gihugu.
Abashinjacyaha bo muri uyu mujyi bavuga ko uyu mugangakazi witwa Jumana Nagarwala amaze imyaka 12 yose asiramura abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 6 n’imyaka 8.
Uyu mugore ushobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe yahamwa n’icyaha, yatangiye gukorwaho iperereza nyuma y’aho ubuyobozi buherewe ayo amakuru (...)

Sponsored Ad

Umugore w’umuganga wo mu mujyi wa Detroit ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurikiranweho gusiramura abakobwa, akaba ari urubanza rwa mbere nk’uru rubaye muri iki gihugu.

Abashinjacyaha bo muri uyu mujyi bavuga ko uyu mugangakazi witwa Jumana Nagarwala amaze imyaka 12 yose asiramura abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 6 n’imyaka 8.

Uyu mugore ushobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe yahamwa n’icyaha, yatangiye gukorwaho iperereza nyuma y’aho ubuyobozi buherewe ayo amakuru n’abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Ibikorwa byo gusiramura abakobwa (female genital mutilation) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangiye kwamaganwa mu 1996.

Mu kiganiro yagiranye n’abashinzwe iperereza mu ntangiriro z’iki cyumweru, Dr Nagarwala yahakanye ko yigeze akora ibyo bintu. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko yakoreye ibintu biteye ubwoba abantu batagira kivugira.

Bivugwa kandi ko hari abantu bava no mu zindi ntara baje kwisiramuza ariko bagasabwa kutagira uwo babibwira nk’uko babitangaje.

Mu 2012, leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatangaje ko abagore n’abakobwa basaga 500,000 basiramuwe cyangwa bari mu bashoboraga gusiramurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa