skol
fortebet

Biravugwa ko bamwe mu bari bashinzwe ubuzima bwa Perezida Nkurunziza batangiye gukorwaho iperereza

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko abaganga bari bashinzwe ubuzima bwa Perezida Pierre Nkurunziza wari umukuru w’igihugu, bari mumaboko y’abashinzwe iperereza aho barimo kubazwa ku bijyanye n’urupfu gwa Nyakwigendera Petero Nkurunziza.

Sponsored Ad

Kuwa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020,nibwo Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko uwari Perezida w’Uburundi, Nyakubahwa Pierre Nkurunziza yatabarutseazize guhagarara k’umutima.

Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rwatunguye benshi kuko kuwa gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020,yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida muri Volleyball.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi nibwo uyu mukuru w’igihugu yarembye ajya kuvurirwa ku bitaro bizwi ku izina rya Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karusi.

Nk’uko itangazo ryasohowe na Guverinoma ribitangaza, Nkurunziza yapfuye ku wa 08 Kanama 2020,nyuma y’aho yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo rigira riti :" Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."

Umunyamakuru witwa Teddy Mazina wahunze kubera kutavuga rumwe na leta y’u Burundi yavuze ko yabonye amakuru avuga ko Nkurunziza ashobora kuba yarozwe gusa hari andi makuru yavugaga ko yari arwaye Covid-19.

Bamwe bavuga ko umuntu wari ufite amagara mazima,utarwaye indwara zikomeye nka SIDA,umutima,kanseri n’izindi atakwicwa na Covid-19 ariyo mpamvu hakwiriye gushakishwa icyahitanye uyu mugabo wari umaze imyaka 15 ayobora u Burundi.

Urupfu rwa Nkurunziza rwateye benshi agahinda abandi bavuga ko bababajwe no kuba apfuye atagejejwe imbere y’ubutabera kubera imvururu zahitanye benshi mu mwaka wa 2015.

Petero Nkurunziza yakoze byinshi ku butegetsi bwe birimo no kuba yarubatse amashure 5200 kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2014,nyamara mbere y’uko ajyaho u Burundi bwari bufite amashuri 1900 gusa kuva mu mwaka wa 1962 kugeza mu mwaka wa 2007.

Amakuru aravuga ko Perezida watowe ngo asimbure Petero Nkurunziza ariwe Evariste Ndayishimiye acunzwe bikomeye cyo kimwe n’umukuru w’Inteko ishinga amategeko Pascal Nyabenda.

Ukuri ku bijyanye n’urupfu rwa Petero Nkurunziza ntikuramenyekana nubwo leta y’u Burundi yo yatangaje ko yishwe n’umutima ariko uhari abavuga ko Petero Nkurunziza yishwe na Coronavirus na benshi bashidikanya ku cyamwishe.

Uyu munsi hateranye inama y’Abagize Guverinoma iyobowe na visi perezida wa mbere wa Nkurunziza, Gaston Sindimwo.

Ku rutonde rw’ibyigwa harimo ikigiye gukurikiraho nyuma y’aho perezida Petero Nkurunziza aryamiye ukuboko kw’abagabo.

Bamwe baravuga ko Pascal Nyabenda ukuriye inteko ishinga amategeko ariwe ugomba kuyobora kugeza muri Kanama uyu mwaka ahererekanyije ubutegetsi na Bwana Evariste Ndayishimiye gusa hari n’abo muri Guverinoma bifuza ko uyu mugabo yahita arahira agatangira akazi.


Nkurunziza yari ameze neza kuwa Gatandatu ndetse yagiye kureba imikino ya Volleyball

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa