skol
fortebet

Burundi: Abarenga 800 barafunzwe 71 baburiwe irengero

Yanditswe: Sunday 18, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihe u Burundi bumaze umwaka urenga mu bibazo by’umutekano muke byakurikiye ukwiyamamaza kwa Perezida Pierre Nkurunziza muri manda ya gatatu, abantu benshi biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, batawe muri yombi abandi baburirwa irengero.
Hafatiwe ku mezi atatu ashize, Anschaire Nikoyagize, umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu, Iteka, yagaragaje ko mu mezi atatu ashize y’uyu mwaka, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bibasiwe bikomeye.
BBC yanditse ko mu nama (...)

BBC yanditse ko mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Anschaire Nikoyagize, yagaragaje ko imibare yashyizwe hanze n’umuryango ayoboye, yerekana ko mu Ukwakira abantu 272 batawe muri yombi naho 16 bakaburirwa irengero. Avuga kandi ko mu Ugushyingo naho ibikorwa nk’ibyo byakomeje, aho abantu 295 bafashwe naho abagera kuri 39 baburirwa irengero, mu gihe ibyumweru bibiri bya mbere bya Ukuboza, byafatiwemo abagera kuri 246, naho abandi 16 baburirwa irengero.

Muri rusange muri icyo gihe, abantu 813 bamaze gutabwa muri yombi naho abagera kuri 71 baburiwe irengero.

Nikoyagize avuga ko abo bantu bose batabwa muri yombi n’ababurirwa irengero, baba bashinjwa gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irwanya leta.

Bamwe mu bashinzwe umutekano n’abaturage bo mu duce twakunze kurangwamo imyigaragambyo duturanye n’Umurwa Mukuru, Bujumbura, bavuga ko abasirikare, abapolisi n’inzego z’iperereza zikora umukwabu utunguranye muri ibyo bice ku buryo bibabuza kujya mu bikorwa byabo bisanzwe.

Bati “Abantu bari kubuzwa kujya ku mirimo yabo cyangwa kwidegembya hanze, batinya ko batabwa muri yombi bakaba bashinjwa ibyaha bikomeye.”

Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo, avuga ko ibyo byose biba bigamije guta muri yombi ababa bagambiriye guhungabanya umutekano baturutse mu bihugu bituranyi.

Ati “Niyo mpamvu dushyiraho amabwiriza y’imikwabu kugira ngo uwo ari we wese ukekwa afatwe ndetse ahatwe ibibazo.”

Kuva imvururu zaduka muri iki gihugu, abantu 500 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abarenga ibihumbi 300 bahunze igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa