skol
fortebet

Burundi: Itsinda ry’Abanyamategeko ryatanze ibirego 98 muri ICC by’ibyaha byibasiye inyoko muntu

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

Abanyamategeko bibumbiye mu itsinda bise “Ubutabera bw’uBurundi” (Justice for Burundi) bashyize hanze raporo ivuga ko mu mpera za Gicurasi 2017 hagaragaye inyandiko nshinjabyaha nshya zigera kuri 98 zoherejwe mu biro by’Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Armel Niyongere, umwe mu bahirimbanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko izo nyandiko zikubiyemo ibirego 800 bigomba gukurikiranwa n’iryo tsinda ry’abanyamategeko.
Yavuze ko inyandiko ikubiyemo ibirego by’ibyaha bishingiye (...)

Sponsored Ad

Abanyamategeko bibumbiye mu itsinda bise “Ubutabera bw’uBurundi” (Justice for Burundi) bashyize hanze raporo ivuga ko mu mpera za Gicurasi 2017 hagaragaye inyandiko nshinjabyaha nshya zigera kuri 98 zoherejwe mu biro by’Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Armel Niyongere, umwe mu bahirimbanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko izo nyandiko zikubiyemo ibirego 800 bigomba gukurikiranwa n’iryo tsinda ry’abanyamategeko.

Yavuze ko inyandiko ikubiyemo ibirego by’ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gushimuta, iyicarubozo, kunyonga n’ibindi.

Niyongere ati “Dukomeje gukorana cyane na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ikora iperereza ku Burundi kugira ngo dutahure kandi tubone ubuhamya bw’ukuri bwatanga amakuru mpamo arebana n’ibyaha bikorerwa ikiremwa muntu mu Burundi."

Jean Baptiste Baribonekeza, ukuriye Komisiyo y’igihugu ireberera Uburenganzira bwa muntu (CNIDH) yavuze ko abantu bakabakaba 720 bishwe ndetse abasaga 80 baratotejwe bikabije kuva muri 2015 igihugu cy’u Burundi bwinjira mu ntambara. Ibi yabitangaje ashingiye kuri raporo z’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu zivuga cyane ku bwicanyi bumaze imyaka ibiri bubera mu Burundi.

Ati “Hagati ya 700 na 800 nibo bamaze gusiga ubuzima mu duce dutandukanye ariko kandi turashimira CNDIH yarokoye bamwe muri bo.”

Baribonekeza avuga ko ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu byatangiye kuva muri 2015 hanyuma uko iminsi yicumaga niko byagiye byongera umurego.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu utanga imibare y’abant basaga 2000 bamaze kwicwa kuva muri 2015, abarenga 8,000 barafunzwe ndetse ibihumbi n’ibihumbi by’Abarundi bavuye mu byabo bahunze.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko muri 2015 abasaga 410,000 barimo Abarundi n’abanyamahanga babaga mu Burundi bahungiye ingabo za Leta mu bihutu by’Abaturanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa