skol
fortebet

Charles Ndereyehe uregwa jenoside wari wafunzwe na polisi y’Ubuholandi yarekuwe

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Charles Ndereyehe, Umunyarwanda utuye mu Buholandi ukekwaho kugira uruhare muri jenoside, ku wa kabiri nimugoroba yatawe muri yombi n’igipolisi cy’Ubuholandi nk’uko byemezwa n’abo mu ishyaka abamo, nyuma yo gusurwa n’umwunganizi we mu mategeko bavuze ko yarekuwe.

Sponsored Ad

Ahagana saa sita ku isaha yo mu Rwanda no mu Buholandi Justin Bahunga ukuriye ishyaka FDU-Inkingi yabwiye BBC ko Bwana Ndereyehe, uba muri iryo shyaka, yari mu nzira asubira iwe mu rugo.

Ati: "Bamaze kumurekura, umunyamategeko we yagiye kumureba nyuma baramurekura. Ubu ari gusubira mu rugo."

Mu 2010, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi Bwana Ndereyehe hamwe n’abandi Banyarwanda bwashinjaga uruhare muri jenoside.

Uyu munsi ku wa gatatu mu gitondo, Justin Bahunga yari yabwiye BBC ati: "Ni byo yafashwe [ubu] arafunze, baje kumufata mu rugo aho abana n’umudamu we baramujyana, kugeza ubu ntituramenya aho afungiye."

Leta cyangwa igipolisi cy’Ubuholandi ntacyo baratangaza ku ifatwa n’irekurwa rya Bwana Ndereyehe.

Bwana Ndereyehe w’ikigero cy’imyaka 70, aregwa kuyobora inama zo gutegura jenoside mu cyahoze ari ikigo cy’ubushakashatsi ku buhinzi, ISAR, yari akuriye mu gihe cya jenoside na mbere yayo nk’uko bivugwa na komisiyo ya leta y’u Rwanda yo kurwanya jenoside.

Bwana Bahunga avuga ko Bwana Ndereyehe, wari utuye mu gace kari mu rugendo rw’isaha imwe uvuye i Amsterdam, atari mu bayobozi ba FDU ko ari "umuyoboke mukuru" wigeze kuba komiseri muri iri shyaka.

Ati: "Icyo nakubwira ni uko bamufata bavuze ko baje kumufata kubera ko leta y’u Rwanda imushaka, icyo ni cyo bamubwiye. Nta cyaha afitiye Ubuholandi."

Mu 2016 , iki gihugu cyohereje mu Rwanda Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye nabo baregwaga uruhare muri jenoside.

Bivugwa ko Bwana Ndereyehe nawe Ubuholandi bushobora kumwohereza mu Rwanda.

Bwana Ndereyehe, wakatiwe gufungwa n’inkiko zahozeho za Gacaca, mu myaka yashize mu biganiro yatanze yavuze ko ibyo aregwa n’u Rwanda "bishingiye ku mpamvu za politiki".

Nyuma y’uko afashwe, bamwe mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi bari banditse ku mbuga nkoranyambaga bamagana ko Charles Ndereyehe yakoherezwa mu Rwanda.

Komisiyo y’u Rwanda yo kurwanya jenoside yo yari yatangaje kuri Twitter ko Ubuholandi "bukwiye kohereza Bwana Ndereyehe mu Rwanda".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa