skol
fortebet

Habyarimana Juvenal yatariwe muri yombi muri Amerika nyuma y’ibikorwa by’ubujura

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri iki Cyumweru itariki 28 kamena 2020, polisi yo mu mujyi wa Cedar Rapids, uherereye mu burasirazuba bwa Leta ya Iowa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yataye muri yombi abantu babiri barimo umwe ufite izina ry’Ikinyarwanda rya Habyarimana Juvenal bafashwe nyuma y’ibikorwa by’ubujura ahantu habiri hatandukanye.

Sponsored Ad

Igikorwa cya mbere cy’ubujura biravugwa ko cyabaye saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo (6:30am) kibera ahitwa muri hotel yitwa Double Tree by Hilton Hotel, mu Mujyi wa Cedar Rapids rwagati nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cyo muri uyu mujyi.

Baravuga ko umugabo w’imyaka 41 witwa Juvenal Habyarimana yinjiye ahantu abakozi binjirira akerekana ikintu abakozi batekereje ko ari imbunda, agasaba kuvugana na manager wa hotel.

Umwe mu bakozi ba Hotel nk’uko tubikesha televiziyo yo muri Cedar Rapids yitwa KCRG-TV9, yabashije gutabaza igipolisi gita muri yombi uyu Habyarimana Juvenal. Yashinjwe icyaha cy’ubujura bwo ku rwego rwa mbere no gutunga ikiyobyabwenge cya methamphetamine. Naho imbunda byakekwaga ko yari afite basanze ari igikinisho gisa n’imbunda.

Mu gihe kitageze ku isaha nyuma y’ibi, igipolisi cyatangaje ko undi muntu witwa Shevonald Lee Gibbs w’imyaka 32, mu ihuriro ry’umuhanda wa 13 na Avenue ya mbere uyu yinjiranye umugore wari mu modoka yari ihagaze kubera feu rouge, akamutera ubwoba akamutegeka kumujyana kuri station ya essance iherereye ku muhanda, 1430 1st Avenue SE.

Uyu mugore yatangaje ko uyu mugabo yamwibye amafaranga ariko akabasha kumucika agahamagara polisi yabashije kumenya aho Gibbs aherereye imuta muri yombi nawe ashinjwa icyaha cy’ubujura bwo ku rwego rwa mbere.

Muri ibi bikorwa byose ku bw’amahirwe nta muntu wahakomerekeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa