skol
fortebet

Ikirego nyuma y’ iperereza kuri Trump n’ u Burusiya

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Robert Mueller, niwe uyoboye itohoza ku ruhare rw’Uburusiya
Ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika byatangaje ko hari ibirego byatanzwe ku ruhare rw’ u Burusiya mu matora y’ umukuru wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika yabaye mu mpera za 2016.
Ibi binyamakuru ntabwo byasobanuye neza ibyo birego ibyo ari byo n’ abaregwa abo aribo.
Televiziyo y’ Abanyamerika CNN yatangaje ko ku wa Mbere w’ icyumweru gitaha abaregwa bazatangira gutabwa muri yombi.
Mu ntangiro za 2017, nibwo byatangiye (...)

Mu ntangiro za 2017, nibwo byatangiye gukekwa ko u Burusiya bwaba byarivanze rwihishwa mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigatuma Donald Trump atsinda amatora.

U Burusiya bukekwaho kuba bwarinjiye mu butumwa Helaly Cliton yohererezanyaga n’ abantu muri email.

Muri Gicurasi nibwo Robert Mueller umujyanama wihariye yatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Mu byo iri perereza rigamije harimo kumenya niba u Burusiya nta ruhare bwagize mu gutorwa kwa Trump no kumenya niba abari bashinzwe kwamamaza Trump nta mikoranire ya hafi bagiranye n’ ubutegetsi bwa Moscow.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Trump yavuze ko abari bashinzwe kumwamama ntaho bigeze bahurira n’ u Burusiya.

Igihugu cy’ u Burusiya inshuro nyinshi cyumvikanye gihakana kuba haba hari uruhare na ruto cyaragize mu gutuma Trump atorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa