skol
fortebet

Inshuti za Gen. Kayihura zakoze amasengesho yo kumusabira ngo arekurwe

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Abashigikiye Gen. Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda biyambaye Imana ngo uyu mugabo arekurwe.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru bamwe mu baturage ba Uganda bagiye gusenga bambaye imipira y’ umukara iriho amafoto ya Gen Kayihura bavuga ko ‘barimo kwinginga Imana ngo ibafashe Perezida Museveni arekure Kayihura’

Umuvugizi w’ Igisirikare cya Uganda Brig Richard Karemire yavuze ngo UPDF irimo gukemura ikibazo mu buryo bukwiye mu gihe gikwiye tuzabagezaho ibyo twagezeho n’ umwanzuro twafashe”

Inshuti za Kayihura n’ abavandimwe be bavuga ko batangiye kwiyambaza Imana nyuma y’ uko batakambiye Minisitiri Amelia Kyambadde ubwo yari yasuye akarere ka Kisoro, Abadepite ndetse na Minisitiri w’ Intebe n’ abandi ariko byose bikaba iby’ ubusa.

Bizimana ati “Ubu turimo kwinginga Imana ngo ikorere muri Perezida Museveni yibuke inshuti ye nziza ya kera Gen. Kayihura”

Gen. Kayihura yabajijwe ku rupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa polisi.

Gen. Kayihura we aribaza ati “Kayihura naba mwica muziza iki?”

Amezi abiri arashize Gen. Kayihura atawe muri yombi n’ igisirikare cya Uganda ari nacyo kimufunze kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa